Igisirikare cy’u Rwanda kiramara abaturarwanda impungenge ko bakwiye kuryama bagasinzira kuko umutekano uhari kandi wizewe.
Byatangajwe n’Umuvugizi wungirije w’Igisiriare cy’u Rwanda (RDF) Lt Col Simon Kabera, mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA cyo kuri uyu wa Kane.Yasabye abaturage kudahangayikishwa n’abavuga ko bazahungabanya umutekano w’Igihugu kuko gifite ubushobozi n’ubushake bwo kukirinda.
Ati”Umuturage aryame asinzire yiyorose ushobora kurota arote.”
Yavuze ko umutekano udateze guhungabana na gato kandi uzajya ugendana n’iterambere igihugu cyifuza kugeraho.Ni inshingano igisirikare gihuriyeho na Polisi mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa by’igihugu uhereye mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye.
Umuvugizi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko nubwo ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage atari bishya, iby’uyu mwaka babyitezeho umusaruro wisumbuyeho.
Ati “Twabonye ko guhuza imbaraga bidufasha kubona aho dushyira imbaraga. Kuvura abaturage, kubaka ibiraro, kubaka amashuri y’incuke, kubakira abatishoboye n’ibindi.’’
Ibi byose bikorwa mu rwego rwo gushaka igisubizo cy’ibibazo by’umuturage w’Igihugu. Ati”Umutekano wa mbere ni uko nta we uri bugutere, ariko umutekano wa kabiri ni ukubona aho uri burare, ko umwana wawe ari bujye ku ishuri. Biriya bikorwa yubakirwa yiyumvamo inshingano zo kubirinda. Akubwira ko afite inshingano zo kubirinda.’’
Ni ingingo yahurijeho na Polisi y’u Rwanda, nayo yashimangiye ko Polisi ku bufatanye n’Ingabo bituma igihugu kigera ku bikorwa byagutse bifitiye abaturage akamaro.Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, nawe wari uri muri iki kiganiro kuri uyu wa Kane.
Ati “Uyu mwaka twifuje ko dukorera hamwe kugira ngo twagure imbaraga no gutangira urugendo rwo kwibohora ku nshuro ya 30. Urugendo rwacu rw’ubufatanye ruratuganisha ku kuba mu myaka iri imbere tuzagira umusanzu ufatika dutanga.’’
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa byinshi bakora biva mu ngengo y’imari ya Polisi.
Florentine Icyitegetse
Rwanda Tribune.com