Hashize iminsi hari amahari hagati y’abayobozi bakuru b’umutwe wa CNRD/FLN by’umwiharika hagati ya Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru, na Gen Maj Hakizimana Anatoine Jeva ushinzwe ibikorwa Bya gisirikare ,byatumye muri CNRD/FLN havuka ibice bibiri bihanganye .
Nyuma yaho kuwa 14 Nzeri 2022 abarwanyi bashigikiye Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ,basohoye itangazo Ryashizweho umukono na Maj Beelly Alphonse alias Irumva Philbert ry’amagana Umugaba mukuru wa FLN Lt Gen Hakizimana Hamada bifuza ko yasimbuzwa kuri uwo Mwanya,kuri ubu abashigikiye Lt Gen Hamada barangajwe imbere na Gen Bde Burakeye Francis Komiseri ushinzwe uburinzi ,umutekano n’ikomeza mutsi mu Mutwe wa CNRD/FLN , abanyapolitiki nka Chantal Mutega, Hategekimana Felicien n’abandi ,barashinja igice gishigikiye Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushizwe ibikorwa bya Gisirikare muri FLN, gushimuta no gufata Bugwate impunzi z’Abanyarwanda mu Majyepfo ya Kivu aho uno mutwe unafite ibirindiro .
Ibi ni ibikubiye mw’Itangazo No001/COMDEF/SEP022 ryo kuwa 20 Nzeri 2022 ,ryashizweho umukono na Col Gen Bde Burakeye Francis i Hewa Bola mu Birindiro bya CNRD/FLN rigenewe abayoboke b’uyu mutwe .
Baragira bati:” Twebwe,Gen Bde BURAKEYE Francis alias Artura Komiseri ushinzwe uburinzi
n’umutekano muri CNRD-FLN,mu izina rya bagenzi banjye aribo Col Emmanue lmbandaka comd Secteurs Sud Kivu na Col NDAKUBUMA uyobora Axe yakabiri ya secteur sud Kivu,dushimangiye ko tutifatanyije na gato n’agatsiko k’ibyihebe na barushimusi kayobowe na Maj Belly Alphonse alias IRUMVA Philbert wahoze ari umwanditsi mu biro bya Perezidansi ya CNRD-FLN,kahisemo gushimuta no kwangaza impunzi gakoresheje ibinyoma,iterabwoba n’uburiganya kagamije kuzigurisha .
Turabamenyesha kandi ko twifatanyije n’umugaba mukuru w ‘ingabozacu FLN Lt Gen Habimana Hamada. Twamaganye izo nyangabirama,tunahamagarira intwarane n’intarumikwa zose za CNRD/FLN zirangwa na Disipuline ,kuburizamo iyo migambi mibisha no kwitandukanya mu buryo bushoboka bwose n’izo nkozi z’ibibi Ziyobowe na Gen Maj Jeva kuko ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.”
Bakomeza bashinja agatsiko ka Gen Maj Jeva ,Gushimuta Makanga Emmanuel wari umuyobozi w’impunzi Bamutwaye ku ngufu , ngo kuko atigeze yemera imikorere ya Gen Maj Jeva bakamujyana ahitwa Mikemba-Magembeyambuwe muri Kivuy’Amajyepfo, barangiza bagahita bamwambura ubuyobozi bw’izo mpunzi buhabwa Uwitwa Kayumba Gérard alias CYIZERE umwambari wa Gen Hakizimana Antoine Jeva .
Abakurikianira hafi amakimbirane ari mu mutwe wa CNRD/FLN ,bemeza ko uno mutwe ubu usa nuwamaze Gucikamo ibice bibiri ,ku buryo mu minsi iri imbere Gen Maj Jeva ubu wibasiwe n’abambari ba Lt Gen Hamada, Ashobora kwitandukanya n’igice cya Lt Gen Hamada, agashinga umutwe we nk’uko byagenze ubwo abahoze mu Buyozi bukuru bwa FDLR/FOCA barangajwe Imbere na CoL Wilson Irategeka bitandukanyije nayo bagashinga CNRD/FLN ariko ubu nabo bakaba bakomeje kuryana.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Ariko harya ubundi aba bantu bavuye muri ayo mashyamba bagataha? Harya ubwo ngo ntibashobora kuyamanikira RDF, ko ari ibisanzwe ko nabyo byaba ari ukuba umugabo. RDF se bazayikubishiki ko ari umutamenwa? Nyamara bari guta igihe!