Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu byohereje ingabo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Ingabo z’Umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo (SADC) mu guhangana na M23, hiyongereyeho u Burundi, kuwa Kane nibwo bageze i Goma, muri Kivu y’Amajyaruguru mu nama yo mu rwego rwo hejuru.
Gutumirwa no kuboneka k’umugaba w’ingabo z’u Burundi Gen Prime Niyongabo muri iyi nama y’i Goma byakuyeho urujijo ku byavugwaga ariko bitaremezwa ko ingabo z’u Burundi zirimo kurwana na M23 mu ntara ya Kivu ya Ruguru.
Raporo y’inzobere za ONU yo mu Ukuboza (12) umwaka ushize yavuze ko ingabo z’u Burundi zirimo kurwana na M23 zifatanyije n’ingabo za leta ya DR Congo. Ibi uruhande rw’u Burundi ntirwabihakanye cyangwa ngo rubyemeze.
Iyo raporo yanashinje ingabo z’u Rwanda kurwana zifatanyije na M23 muri iyi mirwano. Ikirego kimaze igihe Kigali yakomeje guhakana yivuye inyuma.
Iyo raporo yasohotse hashize iminsi ingabo z’u Burundi zari zaroherejwe mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu ngabo z’ibihugu bya EAC bitangajwe ko zitashye zigasubira mu Burundi.
Umutwe wa M23 wakomeje kuvuga ko ingabo z’u Burundi zikomeje gufatanya n’iza leta, werekana bamwe mu basirikare uvuga ko ari ab’u Burundi bafatiwe ku rugamba.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru tariki 29 Ukuboza(12) 2023, Perezida Evariste Ndayishimiye yabajijwe niba ingabo z’u Burundi ziri kurwana na M23, yarasubije ati: “Inzu y’umubanyi igasha ntuje kuyizimya, nawe iyawe ihiye ntazoza”. Yavuze ko u Burundi bwagiye gutabara Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Yahakanye ibivugwa na M23 ko yafashe abasirikare b’Abarundi, avuga ko ibyo M23 yakoze yerekana abo basirikare ari “intambara yo mu mutwe”.
Leta ya Kinshasa ikaba yizeye ko ingabo n’inyeshyamba zirimo kuyifasha zizahashya inyeshyamba za M23 zikazambura ubutaka zigaruriye kuva Bunagana kugera i Masisi.
RAFIKI Karimu
Rwandatribune.com