Imirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’abo bahanganye k’umunsi w’ejo kuwa 4 Werurwe 2024,yarangiye uyu mutwe werekanye intwaro zikomeye kandi nyinshi wambuye abari bahanganye nawo.
Ni mu rugamba rwa bereye mu bice birenga bitatu harimo Mabenga, Mweso, Katsiro na Kihondo.
Umuvugizi wa M23 mu bya politike, Lawrence Kanyuka yatanze ubutumwa bwanditse avuga ko Ingabo za FARDC n’abazishyigikiye kubarwanya ko bahunze agace ka Gatsiro n’inkengero zako, ni naho M23 yabamburiye biriya bikoresho birimo imbunda ziremereye.
Iyi mirwano yaje gukomeza kugeza isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba, mu gihe yari yatangiye igihe mu rukerera rwo kuri uy’u wa Mbere, aho inyeshyamba za M23 zaje kwigarurira agace ka Kihondo gaherereye mu marembo ya Centre ya Nyanzare, muri Teritwari ya Rutsuru.
Ingabo za SADC, FARDC, FDLR, Abacanshuro, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo bakoze ibikorwa by’u busahuzi ahanini basahuye muri Nyanzare n’ahandi.
N’ubwo M23 ivuga ko yatewe iza kw’irwanaho, ariko k’urundi ruhande FARDC n’abambari bayo barashinja M23 kuba ari yo yabateye nabo baza kubasubiza.
Umwe mu baturage baturiye ibice bya Masisi yahamije ko Mabenga na Mweso ari ibice bigenzurwa na M23 kandi ko ari byo byagabwemo ibitero.
Anahamya ko FARDC n’ibisirikare bya mahanga byaje kuyifasha kurwana intambara ko aribo bagabye ibitero mu birindiro bya M23 ndetse n’ahatuwe n’abaturage benshi.