Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 07/03/2024, Isasu rya M23 ryongeye kuvuza ubuhaha mu misozi miremire ya teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mirwano yatangijwe n’ihiriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa zirimo FDLR, FARDC, ingabo z’u Burundi, SADC na Wazalendo.
Amasoko yacu dukesha iy’inkuru avuga ko ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bagabye iki gitero i Kibirizi ahari Ingabo za General Sultan Makenga, zikaba zara higaruriye kuwa Kabiri, w’iki Cyumweru turimo.
Ingabo za General Sultan Makenga M23, zikomeje kubohoza ibice byarimo ingabo z’ubutegtsi bwa Congo aho imirwano ikaze irimo kubera i Kibirizi, muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru nayo yagaragaje imbaraga n’ubudatsimburwa ku rugamba.
N’ubwo FARDC n’abambari bayo aribo FDLR, Abacanshuro, ingabo z’u Burundi, Wazalendo na SADC, aribo bagaba ibitero mu birindiro bya M23, nti bibuza ko batsindwa urugamba bakaza gukizwa n’amaguru.
Kuva kuwa Mbere, w’iki Cyumweru turimo, M23 y’igaruriye ibice birimo, Nyanzale, Kirima, Gatsiro, Kashalira, Kikuku, kibingu n’ahandi.
Abaturage baturiye ibyo bice baravuga ko M23 kugeza ubu ikirimo gufata ibindi bice harimo n’imisozi iri mu nkengero za Kibirizi kuri ubu yamaze kugeramo ingabo z’uyu mutwe.
Gusa aba baturage barahamya ko urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, rurimo k’umvikana mu bice bya Kibirizi no mu nkengero zaho.