Abahoze mu mitwe ya Wazalendo mu bice bya Masisi na Goma mu burasirazuba bwa Congo bari guhungira i Bukavu n’imbunda zabo.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete Sivile ikorera mu mujyi wa Bukavu avuga ko batewe icyugazi, n’abahize mu mitwe ya Wazalendo barighungira muri uwo mujyi, bakaba bafite impungenge ko bishobora guteza umutekano muke ku baturage baho.
Uyu muyobozi akomeza avuga hasize icyumweru abarwanyi bo muri Wazalendo batangiye kuza mu matsinda mato mato basaba ubuhungiro ku bavandimwe babo bafite ibikorwa by’ubucuruzi muri bukavu.
Si aba Wazalendo gusa kuko n’abacuruzi bakoreraga i Goma bamaze gushaka amacumbi muri uwo mujyi, kubera gutinya ko isaha yose M23 ishobora gufata umujyi wa Goma.
Isoko ya Rwandatribune iri I Kavumu ivuga ko usibye abo ba Wazalendo n’abasilikare ba Leta bafite imiryango yabo ituye mu mujyi wa Goma batangiye kuyihungishiriza mu kigo cya gisilikare kizwi nka Camp Sayo.
Mu gace ka Masisi ibintu bikomeje kumera nabi, cyane ko umutwe wa M23 uri kugera ku musozo wo kwigarurira ibice byose bigize Teritwari ya Masisi , aha rero benshi mu bagize imitwe ya Wazalendo batewe ipfunwe no kuba bakandagiza ikirenge aho M23 yigaruriye kubera ibikorwa bya Kinyamaswa basize bakoze.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com