Uyobozi w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo(AFC), bwana Corneille Nangaa, aherutse kwandikira Perezida wa Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa amubwira ingaruka zerekana icyemezo yafashe cyo kohereza ingabo ze mu Burasirazuba bwa RDC.
Ni ibarua ndende Corneille Nangaa yanditse mu Cyumweru gishize, irimo ubutumwa bukomeye bugenewe umukuru w’i Gihugu cya Arika y’Epfo, Cyirl Ramaphosa, ndetse n’abandi bategetsi bakorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’uyu mukuru w’igihugu.
Ubutumwa burimo buvuga ko icyemezo umuryango w’Afrika y’Amajy’epfo, SADC, harimo n’igihugu Cyirl Ramaphosa abereye Perezida, gifite ingaruka ku kohereza ingabo zabo kuza kwifatanya n’imitwe y’itwaje intwaro irimo na FDLR ku rwanya M23 mu ntambara barimo n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iy’i baruwa ikavuga kandi ko “ukohereza ingabo za Afrika y’Epfo muri RDC, bigizwe no guhemukira byimazeyo urugamba rwo kwibohora rw’amateka, Abanyafrika y’Epfo barwanye, ubwo barwanyaga ubutegetsi bw’Abapartheid.
Iyi baruwa ndende ikomeza ivuga ko birimo no gusuzugura intwari zo mu gihugu cya Afrika y’Epfo, zaharaniye ubwigenge bw’umugabane wa Afrika yose.
Igihugu cya Afrika y’Epfo, Malawi na Tanzania biri mu bifite abasirikare mu Burasirazuba bwa RDC, aho bifatanya n’igisirikare cy’i gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, kurwanya M23.
Iy’i ntambara kandi irimo n’ingabo z’u Burundi, aho bose bafatanya kurwanya umutwe wa M23, n’ubwo gutsinda uyu mutwe bisa nibyabaye ingora bahizi.
Ku rundi ruhande imirwano imaze iminsi ibiri ntaho ivugwa, n’inyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba za M23 ifashe ibice byingenzi byo muri Teritware ya Rutsuru, nka Nyanzale, Rwindi n’ahandi.
Rafiki Karimu
Rwandatribune.com