Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya, yasabye Minisiteri y’Ingabo y’Uburusiya gukusanya izindi Ngabo zigomba koherezwa ku rugamba muri Ukraine, zigasangayo izindi zatangije ibitero muri iki Gihugu guhera tariki ya 24 Gashyantare 2022.
Mu ijambo yajyezaga ku bahoze mu ngabo kuri uyu wa 21 Nzeri 2022, Perezida Putin yatangaje ko Ari ingenzi cyane ,ko hafatwa umwanzuro wihuta nk’uyu mu rwego rwo Kurinda ubuzima Bw’Abaturage b’Ababarusiya batuye mu Ntara ya Donbas mu turere tumaze kubohozwa n’Ingabo z’Uburusiya.
Perezida Punin, yakomeje ashinja ibihugu by’Uburengerazuba biyobowe na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umugambi wo gusenya Uburusiya no kuba intandaro y’intambara Uburusiya bwatangije Muri Ukraine.
Yagize Ati: “Niba ubusugire bw’igihugu cyacu bugeramiwe, tugomba gukoresha uburyo bwose Dufite mu kurinda Uburusiya n’Abarusiya, kandi ibyo tuvuga ntago ari amagambo gusa ahubwo Tuzabishira mu bikorwa igihe cyose bibaye ngombwa. Abagerageza bose kudutera ubwoba ,bamenye neza ko iyi miyaga yose ishobora guhuha ijya mu kerekezo baherereyemo. Nicyo gituma Nasabye Minisiteri y’ingabo Kwegeranya izindi ngabo zikoherezwa muri Ukraine.”
Perezida Putin, akomeza avuga ko izi ngabo zigomba kuva mu nkeragutabara n’abandi bafite Ubumenyi mubya gisirikare ,ibintu byahise binashimangirwa na Minisitiri w’Ingabo mu Burusiya Sergey Shoigu nyuma gato y’ijambo rya Perezida Putin .
Sergey Shoigu yemeje ko abagiye koherezwa muri Ukraine, ari abantu basanzwe bamenyereye Igisirikare ndetse ko abagera ku 300.000 bamaze gutegurwa ubu bakaba bagiye koherezwa ku rugamba.
.
Amakuru aturuka mu binyamakuru byo mu Burusiya kuri iyi ngingo , avuga ko kugeza ubu hari Abaturage b’Abarusiya bagera kuri miliyoni 24, biteguye kujya mu gisirikare bakambarira urugamba Uburusiya buhanganyemo na OTAN muri Ukraine.
Perezida Putin, atangaje ibi mu gihe Uburusiya buri gutegura amatora ya kamarampaka mu turere Tugize Intara ya Donbas na Kherson kugirango bemeze niba, utu duce ubu tugenzurwa n’ingabo z‘Uburusiya, tugomba komekwa k’Uburusiya ,ibintu ibihugu by’Uburengerazuba bidakozwa .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
Abasesenguzi benshi bahamya ko Putin ajyana isi ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo bazarwanisha bombes atomiques isi yose igashira.Gusa nkuko ijambo ryayo rivuga,Imana ntabwo yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,harimo n’abarwana.Niyo Armageddon ivugwa muli bibiliya.Birashoboka cyane ko yegereje iyo urebye ibirimo kubera ku isi biteye ubwoba.Turusheho gushaka imana,twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,kugirango tuzarokoke kuli uwo munsi uteye ubwoba cyane nkuko Yoweli igice cya 2,umurongo wa 11 havuga.