Ingabo za SADC zikomeje guha imyitozo yagisirikare ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, mu rwego rwo kurandura burundu umutwe witwaje intwaro wa M23.
Ibi bikorwa by’imyitozo ya gisirikare bikaba bikomereje mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho abasirikare b’iki gihugu barimo bariguhererwa inyigisho zigamije gutoza gisirikare cya FARDC mu buryo bwo kugira ngo bahashye abarwanyi ba M23.
Hari n’amwe mu mafoto ndetse n’amashusho yagiye agaragara ku mbuga nkoranya mbaga agaragaza ingabo ziri mu butumwa bwiswe ‘SAMIDRC,’ bari gutoza abasirikare ba FARDC kurashisha ibibumda biremereye, ndetse bari gukora n’indi myitozo ya gisirikare itandukanye.
Mu butumwa bwatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa SADC, yavuze ko “ingabo za SADC ziri gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, imyitozo igamije guhashya umutwe wa M23 umaze igihe ubazengereza bityo bakaba biteguye kuwurandura burundu.”
Ubwo butumwa buvuga kandi buti: “Nka bimwe mu bikubiye mu butumwa bwa SAMIDRC, bari guha imyitozo ingabo za FARDC mu bikorwa bitandukanye iy’imyitozo ikaba igamije kuzamura igisirikare cya FARDC mu mirwanire ndetse n’imikoranire ya SADC.”
Ubutumwa bwa SADC muri RDC, bunashigikiwe n’umuryango w’Afrika yunze ubumwe, ninyuma y’uko uyu muryango utangaje ko ingabo za SADC zigomba guhabwa Ubufasha mu ntambara bahanganyemo na M23.
Kimweho mu Cyumweru gishize hari havuzwe ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo za SADC, muri icyo gihe byanavuzwe ko hagaragaye n’abamwe mu basirikare ba SADC bari guhungira i Bukavu, mu murwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ayo makuru yanavugaga ko SADC ishinjwa gutererana FARDC ku rugamba, bigatuma M23 ikomeza kwigarurira indi mijyi, nka Nyanzale, Rwindi n’ahandi.
Hagati aho ubwoba nibwinshi ku baturage baturiye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’uko bashinje igisirikare cya Congo guhungira mu mijyi imwe n’imwe mu gihe M23 yo iba igeze hafi aho.
Imwe mu mijyi bivugwa ko FARDC yayihunze imirwano itaraba, hari Rwindi, Somikivu, Vitshumbi n’abandi abi bikaba byaratumye M23 itangaza ku mugaragaro ko binjiyemuri iyo mijyi ntamirwano ibaye.