Guverinoma y’Ubwongereza yanze inshuro nyinshi gusangira isuzuma ryayo ku makimbirane hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) n’ubwo yavuze ko ari igihugu gifite umutekano.
Abayobozi bamwe bakomeye bari mu bukangurambaga baburira abaminisitiri ko bagomba gushyira umucyo ku mwuka w’intambara ututumba mu karere u Rwanda rurimo.
Ibiro by’ububanyi n’amahanga byanze gutangaza inshuro nyinshi isuzuma ryerekeye amakimbirane hagati y’iki gihugu cya Afurika n’umuturanyi wacyo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC).
Bije nyuma y’uko Amerika ibwiye ibihugu byombi ko bagomba “gusubiza inyuma ibikorwa biganisha ku ntambara.”
Igitangazamakuru The Mirror kivuga ko hari abayobozi bakomeye batatangajwe amazina bamagana uguceceka kwa Guverinoma y’Ubwongereza kuri iyi ngingo bavuga ko “bitemewe” kubera ko Ministre w’intebe Rishi Sunak agaragaza buri gihe ko u Rwanda ari igihugu gifite umutekano cyane cyane yemeza ko Ubwongereza bushobora kuhohereza abimukira bari barahungiye mu Bwongereza.
Mu byumweru bishize, u Rwanda rwabwiye akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ko umuturanyi warwo (Congo) ariwe ushaka guteza umutekano muke agerageza kwifatanya n’abifuza “guhirika ubutegetsi mu Rwanda hakoreshejwe ingufu” barimo umutwe wa Fdlr washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ni mu gihe Leta ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 uhanganye n’ingabo za Leta ya Congo mu ntambara ibera muri Kivu y’amajyaruguru, u Rwanda rukabihakana.