Amakuru akavuga ko abo bantu barimo kugaragara mu gihe cyamasaha y’ijoro, bakagaragara bafite imbunda ndetse igiteye urujijo ngo ni uko bamwe usanga bagaragara bambaye imyambaro y’igisirikare , abandi ugasanga bambaye imyambaro ya gisivili.
Bamwe mu baturage baturiye ibyo bice bya Nyangezi, babwiye MCN dukesha iyi nkuru ko ibyo byari byigeze kujya bihwihwiswa, hamwe bigakekwa ko ari amakuru avugwa mu ntambara zirimo kubera muri Congo, ariko nyamara byaje kuba impamo ko abo basirikare bahari koko.
Gahumuza Justin utuye muri ibi bice yagize ati: “Byigeze kujya bivugwa, ariko ubu noneho twaraye tubyiboneye n’amaso yacu. Ntawe uzi icyo abo basirikare baba bagamije, kandi abo twiboneye si abanyerondo. Twumvise bamwe muribo bavuga ikinyarwanda, tukabona basa n’Interahamwe zivanze na Wazalendo.”
Mu ijoro ryakeye rishyira kuri iki Cyumweru tariki 17 Werurwe 2024, ku mbuga nkoranya mbaga bakomeje guhererekanya ubutumwa bugufi ku mbuga za Watsapu butabariza abantu bari Nyangezi kuba maso.
Ubwo butumwa bugufi buragira buti: “Umutekano i Nyangenzi ntabwo wifashe neza, hari grupe y’abantu bakora ijoro ndetse irimo Abashi, n’abandi bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu mutwe wa FDLR. Aba babonetse mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, mu masaha ya 23h30 z’ijoro. Abantu mwese musabwe kuba maso.”
Ibyo bibaye mu gihe kandi ku misozi ya Gatobwe kuva k’uwa Gatanu, havuzwe abasirikare benshi barimo Ingabo z’u Burundi, FARDC na FDLR. Ibi byongeye gutuma abaturage baturiye imisozi miremire y’Imulenge, nko mubice bya Rurambo bagira ubwoba.
Ni mu gihe kandi mu mpera z’ukwezi kwashize kwa Kabiri, havuzwe ko Rurambo yagezemo FDLR nyinshi yaje iva i Kilembwe muri teritware ya Fizi na Mwenga.
Ibi bikaba biri mu mugambi muremure wa leta y’u Burundi ihuriyeho na Repubulika ya demokarasi ya Congo, wo gutera u Rwanda, nk’uko abakuru b’ibihugu byombi bagiye babyigamba mu bihe bitandukanye ko bazavanaho ubutegetsi bwa Perezida Kagame w’u Rwanda.