Umwana w’umuhungu w’imyaka 8 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Mashesha, mu kagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, ubwo yogaga mu cyuzi gikoreshwa buhira imyaka yarohamye maze arapfa.
Mbabazabahizi Straton akaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mashesha yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mwana yagiye koga mu gihe ababyeyi be bari bamutumye kuvoma ku ivomo rusange (canon) ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.
Aho gukora ibyo atumwe, yagiye kuri icyo cyuzi cya metero 2.7 cyahawe abaturage ku nkunga ya World Vision ngo boroherwe no kuhira imboga n’imbuto bahinga arimo koga aza kunanirwa kuvamo ararohama arapfa.
Ni icyuzi cyayoborewemo amazi yuhira hegitari zigera kuri 7 z’imyaka y’abaturage, cyubakiwe neza hashyirwaho senyenge ariko abana bazica kubera ko bajya kuhogera mu ibanga.
Gitifu Mbabazabahizi akomeza avuga ko ubwo uwo mwana yinjiriraga aho batoboreye akajya koga, saa tanu n’iminota 10 z’amanywa, bagenzi be bari ku kandi kavomo gato kari hafi aho bamesa imyenda.
Abari kuri iryo vomo babonye yoga, yibira yuburuka. Yageze aho aribira babona ntiyuburuka bavuza induru, abaturage bari hafi aho baza kumukuramo ariko kuko nta bantu benshi bazi koga muri kariya gace, habura uhita yibira ngo amurohore.
Ati: “Aho habonekeye uzi koga akamanuka muri ziriya metero zose, yamurohoye amugeza imusozi akirimo akuka, agwa mu nzira ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, umurambo ukomezanywa ku Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma rya muganga, uhavanwa mu ma saha y’umugoroba yo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe ujyanwa gushyingurwa.”
Uyu muyobozi yabwiye Imvaho Nshya ko bahise bakoresha inama abaturage bababwira ko bakwiye gukumira abana babo babarinda ibyago nk’ibi by’umwihariko muri ibi bihe by’ibiruhuko bagiye kwinjiramo.
Mu gihe bimaze kugaragara ko abana baca senyenge, bagiye gusaba abubatse icyo cyuzi kuzikuraho bagashyiraho urukuta rukomye rw’amatafari ahiye kugira ngo umutekano ube wizewe neza.
Igihe bitarakorwa hashyizwe abazamu bakumira abo bana kuko hari n’abaza koga bibwira ko ari hagufi, ntibamenye ko habateza impanuka kubera uburebure bwaho.
Bibaye mu cyumweru kimwe gusa mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, umwana w’imyaka 11 wigaga mu wa 2 w’amashuri abanza, na we yarohamye mu gisimu cyacukurwagamo ibumba ryakoreshwaga mu kubumba amatafari.
Ababyeyi baganiriye n’Imvaho Nshya bagaragaje impungenge z’aya mazi, cyane cyane mu bihe ibiruhuko byegereje n’imvura ikomeje kuba nyinshi.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com