Insisiro nyinshi n’imijyi yo muri Teritwari ya Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru yuzuyemo impunzi nyinshi zavanywe mu byabo n’intambara ishyamiranyije abasirikare ba leta FARDC n’abo bafatanyije n’inyeshyamba za M23 mu gace ka Rutshuru.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara mu mpera z’icyumweru gishize, n’umuryango utegamiye kuri Leta wo muri ako gace, witwa Kijiji cha Amani (Ikirwa cy’amahoro), ukoraiby’uburinzi, uvuga ko ibintu bikomeje kudogera cyane ko muri izo mpunzi abagore n’abana bakomeje guhura n’ibibazo by’intambara zabakuye mu byabo.
Uyu muryango utegamiye kuri Leta Kijiji cha Amani ugaragaza ko kugeza ubu, mu gace ka Kayina bamaze kwakira imiryango igera ku bihumbi 50.000 yahunze intambara aho bacumbikiwe mu mijyi n’insisiro za Kanyabayonga, Kayina, Bulotwa, Mighobwe, Luofu, Kataro, Kalevya na Kirumba n’ahandi…
Igice cy’icyaro cya Kanyabayonga cyonyine kimaze kwakira abantu ibihumbi 30.000 bavanywe mu byabo n’intambara, harimo nibura ibihumbi 20.000 baherutse kugera muri ako gace nyuma y’imirwano ikaze hagati y’ingabo za FARDC na M23 mu karere ka Rutshuru.
Nk’uko uyu muryango utegamiye kuri Leta ukomeza ubivuga, benshi muri aba bantu bahunze baba mu miryango yabakiriye, abandi batuzwa mu nsengero ndetse no mu bigo by’amashuri aho bamwe basangira ibyumba n’abanyeshuri babyigiramokumanywa nijoro bikararamo impunzi.
Iyi mibereho mibi ituma byumwihariko abagore bagerwaho n’ingaruka mbi zitandukanye harimo n’ihohoterwa ryubwoko bwose, ndetse n’ubusambanyi aho bafatwa ku gahato abandi nabo bakicuruza kugirango babone amaramuko.
Raporo y’ uyu muryango Kijiji cha Amani kandi ivuga imfu z’abana bahunze nazo zikomeza kwiyongera bityo, izi mpunzi zikaba zikeneye byihutirwa aho kuba, ibyo kurya, ibikoresho by’isuku, ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’amazi meza.
Rwandatribune.com