Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Congo n’abo bafatanyije yakomeje, bikaba byatumye igisasu kigwa I Minova guhitana umwe abandi bagakomereka.
Imirwano yamaze isaha imwe yavuzwe hafi ya Nyamagambo, umusozi wo mu gace ka Kironko muri gurupoma ya Matanda muri Masisi.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, igisasu cyatewe giturutse muri gurupoma ya Mupfunyi Shanga mu gace ka Masisi, kimaze guturika mu mujyi wa Minova ahagana mu ma saa saba.
Umugore yapfiriye aho, kandi abana batatu bakomeretse ku Muhanda wa Bondeko ubu barimo kuvurirwa mu bitaro bikuru bya Minova.
Bibaye nyuma y’imirwano yongeye kuba ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri za mugitondo mu misozi ikikije Bukobati mu majyaruguru ya Kivu, aho Wazalendo yahanganye n’inyeshyamba za M23.