Prezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko abantu bane mubitwaje intwaro bakoze igitero cyahitanye abantu benshi i Moscou ahari hagetanije kubera igitaramo bafashwe.
Muri icyo gitero bantu 133 ni bo bahitanwe nacyo abandi barenga 140 barakomereka ubwo abagabye icyo gitero binjiraga muri iyo nyubako, bagasuka urufaya rwa’amasasu ntagutoranya ndetse bikaza kurangira banayishumitse bakayitwika.
Ubuyobozi buvuga ko umubare w’abantu bafunzwe bakekwaho kuba inyuma y’icyo gitero ari 11, ndetse abo bagabo bakaba barafashwe berekeza muri Ukraine.
Ku musi w’ejo kuwa gatandatu, ku rubuga rwa Telegram ya Islamic State (IS) Amaq, haagaragaye amashusho y’abantu bane biyoberanije bavuga ko ari bo bakoze icyo gitero, Gusa Uburusiya nta cyo buravuga kuri ibyo Islamic State yatangaje.
Nanone hanyuama, uwo mutwe werekanye video y’icyo gitero. Muri iyo video, BBC ivuga ko yabonye ko ari iyo ukuri, kuko yerekana umwe muri abo bagabo bafashwe arasa mu bantu benshi. Icyakora BBC ntiyashoboye gushyira hanze ayo mashusho.
Ni igikorwa cyamaganiwe kure na Perezida Putin w’ Uburusiya kuko aricyo gitero cyamberee gihitanye abantu benshi mu myaka 20 ishize akavuga ko ari Igitero cy’iterabwoba cy’ubunyamaswa” kandi asubiramwo ibyari byavuzwe n’inzego zishinzwe umutekano z’Uburusiya ko abateye bagerageje guhungira muri Ukraine.
Ni ibintu igihugu cya Ukraine cyamaganiye kure cyivuye inyuma ko ibivugwa bisa no gushaka kwerekana ko ifite uruhare muri ibyo bitero, Ukraine ikavuga ko ibyo nta shingiro bifite kuko nta ruhare na rutoya ifite mu byabaye. Prezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yiyamye Putin ibyo gushaka kugerekaho Ukraine iyco gitero.
Amakuru y’icyo gitero cyabereye Crocus City Hall muri Krasnogorsk mu mujyi wa Moscou yatangiye kumenyekana kuwa gatanu saa mbili z’ijoro (20:00) ku isaha yo mu Burusiya ni ukuvuga saa kumi n’imwe z’umugoroba ku isaha ngenga masaha (17:00GMT) zikaba zari saa moya z’umugoroba mu Rwanda no mu Burundi.
Abantu bagera ku bihumbi 6.200 ni bo bari bakoraniye mu gitaramo cya Rock cyo kuri uwo wa gatanu mw’ijoro, cyari cyateguwe n’itsinda rya Picnic, nyuma kikaza kurogowa n’urufaya rw’amasasu rwarashwe mubitabiriye icyo gitaramo.
Rwandatribune.com