Repuburika ya demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje gutunga urutoki u Rwanda irushinja kugira uruhare mugutera inkunga umutwe w’inyeshyamba za M23 ibintu leta y’u Rwanda ihakana yivuye inyuma, bityo Congo ikaba ikomeje kwamagana ibikorwa bya Politiki Uyu muryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi EU ukomeje kugirana na Leta ya Kigali.
Ibi bibaye mu gihe Leta y’u Rwanda yiteguye kwakira indi nkunga ikomotse I Bruxelles y’amafaranga yo gushyigikira ibikorwa byingabo z’u Rwanda mu kurwanya umutwe w’iterabwoba w’Abajihadiste ba Ansar Al-Sunna mu ntara ya Cabo Delgado (mu majyaruguru ya Mozambike).
Ku ruhande rwa Congo Kinshasa, iyi nkunga iyigereranya n”umurongo utukura”. Kuko no kwezi gushize, nabwo gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’u Rwanda ku bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byazamuriye isukari abayobozi ba DRC, bashinja u Rwanda gusahura umutungo wabo wo munsi y’ubutaka.
Amakuru aturuka mu bategetsi bahafi ya Perezida Tshisekedi wa Congo avuga ko kongera gutanga inkunga ku ngabo z’u Rwanda byaba ari “Ugutera inkunga ingabo zishinjwa kugira uruhare mu ntambara ibera muri Kivu y’amajyaruguru” iki akaba ari ikindi kimenyetso cyerekana ko EU wifatanyije na Leta ya Kigali muri ibi bikorwa.
Ku ruhande rwa Bruxelles nabo baherutse kwamaganira kure iyi myumvire ko iyi nkunga tagamije gufasha leta ya Kigali mu bikorwa byo gushyigikira umutwe w’inyeshyamba za M23, kuko atari iy’ igisirikare cy’u Rwanda RDF muri rusange, ahubwo ko ari iyo gushyigikira gusa abasirikare b’u Rwanda bari mubutuma bw’amahoro mu majyaruguru ya Mozambike.
Ingabo z’u Rwanda ubusanzwe nizo zicunze umutekano ahari Kompanyi ishinzwe gucukura no gucuruza ibikomoka kuri Peteroli yitwa Total Energies kuri ubu itegereje gusubukura ibikorwa byayo ku mugaragaro, ni mu gihe umushinga wabo wa Gazi karemano yo mu Nyanja, wari warahagaritswe muri 2021 kubera ibitero by’ Abajihadiste.
Inkunga ya mbere ingana na Miliyoni makumyabiri z’amayero yahawe abasirikare b’u Rwanda RDF mu rwego rwo kubafasha mu kwimura abasirikare no kugura ibikoresho yavuye I Bruxelles mu mwaka wa 2022.
Kugeza ubu, Ubufaransa ndetse na Porutugali nibyo bihugu bishyigikiye ko iki kiciro cya kabiri cy’amafaranga agenerwa aba basirikare b’u Rwanda bayahabwa, ni mugihe mu gihe ibindi bihugu nk’ Ububiligi na Espagne byobidashaka ko aya mafaranga asohoka bitewe n’impamvu za Politike na Diplomasi.
Ku rundi ruhande ariko, umuyobozi w’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwa-muntu (Human Rights Watch) Philippe Dam, arahamagarira Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi gukurikirana mu mucyo imikoreshereze y’iyo nkunga yatanzwe mbere n’icyo yakoze mbere y’uko hatangwa indi.
Rwandatribune.com