Perezida wa Sudan y’Epfo akaba n’umuyobozi mukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC) Salva Kiir Mayardit ku munsi w’ejo yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho yahuye na mugenzi we Félix Tshisekedi bakagirana ibiganiro bigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Ahagana mu masaha y’umugoroba w’ejo ku Cyumweru, tariki ya 24/03/2024, n’ibwo Salva Kiir Mayardit yakiriwe na Tshisekedi i Kinshasa m’umurwa mukuru w’i Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Ndjili akaba yara kiriwe na Minisitiri w’intebe Michel Sama Lukonde..
Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu bombi bikaba byaribanze uko amahoro n’umutekano byagaruka mu Burasirazuba bwa Congo aho Umukuru w’icyo gihugu Felix Tshisekedi, yasabwe kubahiriza amasezerano ya Luanda n’aya Nairobi hagamijwe ko amahoro agaruka mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ukuriye ibiro by’u mukuru w’igihugu cya RDC, Lily Adhieu Martin yatangaje ko umukuru w’u muryango w’Afrika y’iburasirazuba (EAC) Salva Kiir, ashyigikiye ko ibihugu byabana ariko hakirindwa ubushotoranyi no kubaha imipaka ihuza ibihugu.
Yatangaje kandi ko abakuru b’ibihugu bombi Kiir na Tshisekedi baganiriye ku cyakorwa kugira ngo amasezerano ya Nairobi na Luanda y’ubahirizwe no kurebera hamwe icyakorwa kugira ngo umwuka mubi uri hagati ya RDC n’u Rwanda ushireho burundu.
Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Salva Kiir Mayardit nabwo yageze i Kinshasa, mbere y’uko yari yabanjye kujya i Burundi na Kigali, mu rwego rwo kurebera hamwe uko ibihugu byose bivuga rumwe maze amahoro n’umutekano bikagaruka mu karere.