Umutwe wa M23 niwo ugenzura uduce twa Cyitso na Nyange muri Masisi nyuma yo gutsinda ingabo za FARDC,FDNB,FDLR na Mai Mai Abazungu
Abinyujije ku rukuta rwa twitter Umuvugizi wa M23 Bwana Lawrence Kanyuka yatangaje ko imirwano yongeye kubura muri Masisi mu bice bitandukanye,Bwana Kanyuka yavuze ko ibitero byibasiye uduce turimo basivile benshi.
Umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile muri Masisi yabwiye Umunyamakuru wacu uri Goma ko ,abateye M23 barimo ingabo za FARDC,iz’uBurundi,FDLR na Mai mai ACNDH/Abazungu ikuriwe na Gen.Jmv Nyamuganya,uyu Muyobozi wirinze ko amazina ye atangazwa yavuze ko umutwe wa M23 wirukankanye ingabo za FARDC n’abo bafatanyije bamwe bakaba bahungiye iKinyana,uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko inyeshyamba za M23 zaba ziri kwagurira ibikorwa bya gisilikare mu gace ka Ngungu kari karahungiyemo aba Wazalendo n’imiryango yabo.
Ibirindiro bya Cyitso byari bisanzwemo ishuri rya aba Suzofisiye(ESSO)rya FDLR riyobowe na Gen.Bgd Korerimana Matovu,n’abandi ba Ofisiye bakuru ba FDLR,iri shuri rikaba ryabarizwagamo abanyeshuri barenga 130,muribo bari abahorejwe n’imitwe ya Nyatura PARECO na ACNDH/Abazungu,twashatse kumenya icyo uruhande rwa Nyatura Abazungu ruvuga kuri iyo mirwano,duhamagara Umuvugizi wayo Serugendo ntiyitaba telephone kugeza ubwo twandikaga iyo nkuru.
Agace ka Masisi gakomeje kuba itsibaniro ry’imirwano cyane hagati ya M23 na FARDC ifatanyije na Wazalendo,abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko mu gihe M23 yakwigarurira Teritwari ya Masisi yose ari ikimenyetso cy’insinzi ikomeye cyane ko urugamba rwa Masisi kuba rwaratinze ari uko abaturage benshi baho bafite abana mu mitwe ya Nyatura na FDLR,umutwe wamunzwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mwizerwa Ally