U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rutewe impungenge nu mutwe wa FDLR rusaba ko bakwamburwa intwaro bagataha.
Guverinoma y’u Rwanda yongeye kugaragaza ko itewe impungenge n’umutwe wa FDLR, isaba ko abagize uyu mutwe bakwamburwa intwaro, bagasubizwa mu buzima busanzwe mbere yo gutahuka.
Guverinoma yabisabye biciye muri Ambasaderi Ernest Rwamucyo uhagarariye u Rwanda muri Loni, ubwo yagezaga ijambo ku kanama Gashinzwe Umutekano muri uyu muryango.
Ikibazo cy’umutekano muke wo mu burasirazuba bwa RDC kiri mu byo kariya kanama kaganiriyeho mu ijoro ryacyeye.
Congo Kinshasa yakunze gushinja u Rwanda kuba nyirabayazana wa kiriya kibazo, gusa rwo rukabihakana rugaragaza ko umutwe wa FDLR umaze igihe mu mikoranire n’Ingabo za kiriya gihugu ari wo kibazomuzi w’ibiri kubera muri Congo byose.
Ambasaderi Rwamucyo yongeye kwitsa kuri uyu mutwe, agaragaza ko uri mu bintu bibiri bikuru bihangayikishije u Rwanda.
Ati: “Impungenge z’u Rwanda ni ebyiri: Iya mbere ni ukubungabunga FDLR no kuyinjiza muri FARDC n’indi mitwe yitwara gisirikare ya Wazalendo na Mai Mai”.
Ambasaderi Rwamucyo Ernest yasabye ko ubufasha RDC iha FDLR “bugomba guhagarara, ndetse FDLR igomba kwamburwa intwaro, igasubizwa mu buzima busanzwe ndetse ikanoherezwa mu Rwanda”.
Ambasaderi wungirije wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Robert Wood, na we yatangaje ko igihugu cye cyemera ko “FDLR ni ikibazo ku baturage ba RDC ndetse ikanaba ikibazo ku mutekano w’u Rwanda”.
Intumwa y’u Rwanda muri Loni kandi yagaragaje ko u Rwanda runamaze igihe ruhangayikishijwe n’amagambo ya ba Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na Félix Antoine Tshisekedi bigambye ko bifuza gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Raporo y’impuguke za Loni yagaragaje ko Ingabo z’u Burundi n’iza RDC zifatanya na FDLR mu kurwanya M23, ibyo u Rwanda rufata nko gushaka gukemura ikibazo cya politiki biciye mu ngufu za gisirikare.
Rwamucyo yavuze ko u Rwanda rwahaye agaciro gakomeye biriya bikangisho, ari na yo mpamvu rwifuza ko ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC cyakemuka biciye mu nzira ya Politiki.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com