Umuyobozi w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya Leta ya Congo, Coroneille Nangaa yemeje ko iri huriro rigiye gufata umujyi wa Goma mu gihe kitarambiranye hanyuma bagakomerezaho berekeza no mu bindi bice byose by’icyo gihugu kugeza ubwo bazasoreza urugamba mu murwa mukuru Kinshasa, bagahirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.
Nangaa wari mu nama yahurijwemo abaturage bo muri Teritwari ya Rutshuru, imwe mu zigenzurwa n’ihuriro rya AFC/M23 ku kigero kirenga 90% mu ntara ya Kivu ya Ruguru yavuze ko Ihuriro ayobora rifata Perezida wa DRC, Felix Antoine Tshisekedi nk’ “umubeshyi, umujura, (mpumbavu), wibye amatora.”
Yagize ati “Twe ntitumuzi nka Perezida. Ntakiri Perezida n’inzego zose yashyizeho ntituzizi, turi mu nzira yo kubirukana. Tuzagenda dushyireho kubana mu bumwe, dukureho ironda koko, dukureho inyerezwa ry’umutungo, dukureho ububeshyi.”
Agaruka ku ntego nyamukuru y’iri huriro kuri ubu rikiri mu mirwano n’Igisirikare cya Leta, Nangaa yavuze ko AFC/M23 ari Umucyo uturutse mu Burasirazuba bwa DRC werekeza hose kubohora Igihugu cyose. Ati “ Ni umucyo uturutse hano uyu munsi. Ni umucyo wo kujya kubohora Congo yose, tuzaturuka Rutshuru mu Burasirazuba bwa Congo, tuzafata Goma, tuzabanza kubohora Goma ariko Goma siyo ntego yacu, Goma ni inzira. Tuzaturuka mu burasirazuba tugende mpaka tugeze mu Burengerazuba.”
Nangaa kandi avuga ko nyuma yo gufata ibice byose byo mu majyaruguru ya Congo ari bwo bazamanuka bagafata umurwa mukuru wa Congo ari wo Kinshasa ngo “Ubwo ni bwo tuzaba tumaze kubohora Congo yose”.
Yongeyeho ati:“Icyo nababwira uyu munsi ni uko, Congo ni imwe. Ni ngombwa ko tubana mu bumwe, nti hariho umunyecongo, umuruba, cyangwa umuswahili. Twese turi Abacongomani. Intego yacu rero ni ugufata igihugu cyose kugira ngo dutangire kubaho mu mahoro no mu iterambere, aha rero muri Rutshuru hatangiriye Umucyo kandi utangiye gukwirakwira hose.
Ku bw’ibyo turabwira abaturage ba Rutshuru n’ab’Uburasirazuba bose kugira icyizere. Dutangire akazi, dukore ubucuruzi kandi urubyiruko rwose, n’abaturage bose mushyigikire iyi mpinduramatwara.”
Ati “Urubyiruko muze mwiyunge ku gisirikare kugira ngo dukore izo mpinduramatwara dutunganye igihugu. Tugiye kugenda dukureho ubutegetsi bwa Tshisekedi. ”
Yavuze ko nyuma yo gufata Goma, AFC izazamuka ikerekeza no mu Majyaruguru ya Congo mu zindi ntara nka Beni na Butembo ati: “Turi mu nzira turenda kuhagera.”
Bamwe mu baturage bari bitabiriye iyi nama bagaragaraga mu mashusho bishimye bavugiye mu majwi yo hejuru bati “Mugire vuba mufungure inzira” ibintu Nangaa yabemereye ko biri mu byo bagiye kwihutira gukora.
Inzira abaturage basaba ko zafungurwa ni izihahirana n’umujyi wa Goma kuko kuri ubu zose Umutwe wa M23 wazifunze, abari muri uwo mujyi bakemeza ko byatumye ubuzima buhenda cyane ku buryo kubona ibyo kurya biturutse mu byaro bisa n’ibitagishoboka.
AFC/M23 ifite ibice binini igenzura muri Teritwari za Masisi, Rutshuru na Nyiragongo ariko hose nta na hamwe igenzura ku kigero cy’100%. Bamwe mu basesenguzi bakemeza ko akazi uyu mutwe ufite ari kanini cyane kuko ubundi intara ya Kivu ya Ruguru ari yo irimo abaturage benshi bakeneye kubohorwa kuko babuzwa amahoro n’abo mu ihuriro ry’ingabo za Leta babica babashinja ko ari Abanyarwanda biturutse ku isura cyangwa ururimi bavuga.
Rwandatribune.com
Ahubwo bamurase kuburyo iyo goma avuga atazayikandagiramo,gusa bamufashe byaba aribyiza