Amakuru aturuka i Sake, muri Kivu y’amajyaruguru, yatangaje ko kuri uyu wa kane, tariki ya 28 Werurwe 2024, ibintu byongeye guhindura isura nyuma y’uko hari haramutse agahenge ariko ngo bigenda bihindagurika hirya no hino mu mujyi wa Sake.
Nk’uko aya makuru abitangaza ngo hari ibisasu bibiri byatewe n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 byibasira ibirindiro by’Igisirikare cya FARDC n’abarwanyi bafatanyije ku musozi wa Matcha mu masaha ya mu gitondo.
Amakuru dukesha Radio Okapi avuga ko Ibi bisasu bibiri biremereye byaba byarekuwe n’inyeshyamba za M23 ziri ku musozi wa Vunano aho zimaze igihe zikambitse. Aya makuru avuga kandi ko ikindi gisasu cyaguye hafi y’inzu mu karere ka Mahyutsa iherereye mu mujyi rwagati.
Icyakora kugeza mu masaha ya saa sita z’amanywa nta yandi makuru yari yakamenyekana akurikira iraswa ry’aya masasu gusa igihari nuko umujyi wa sake umaze iminsi urimo ubusa kuko abaturage bose bahunze ubu akaba ari umujyi utagira abawutuye.
Ibintu birarushaho gukomera muri kariya gace, aho hari bamwe mubatangarije Okapi dukesha iyi nkuru ko abasirikare bose ku mpande zombie baryamiye amajanja ko isaha n’isaha bashobora kongera bagakozanyaho ubundi rukambikana.
Ejo hashize kuwa gatatu, mu gace ka Sake niho habereye isibaniro ry’imirwano ikaze yabereye hafi ya Kanve, Vunano, Mubambiro, mu burengerazuba bwa Sake-Kirotshe ndetse no hafi ya Lutobogo ndetse na “Trois Antenne” mu majyaruguru y’umujy wa Sake, hafi y’umujyi wa Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iyi mirwano, ibisasu bimwe byarekuwe n’inyeshyamba za M23 bikaba byaraguye mu kigo cy’ingabo za SADC i Mubambiro, Amakuru amwe avuga ko hapfuye abasivili batatu, barimo abagore babiri n’umwana. Icyakora kugeza ubu Inzego z’umutekano za Kongo zo ntacyo ziratangaza.
Rwandatribune.com