Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, muri Congo, Bintou Keita yavuze ko umutwe wa M23 uri kwigarurira ibindi bice byo muri Kivu y’amajyaruguru mu buryo butigeze bubaho kuva kera kose.
Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’ umuryango w’Abibumbye, muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, yavuze ko kuva mu kwezi kwa cumi n’abiri, umwaka ushize wa 2023, intambara hagati ya M23 n’ingabo z’ubutegetsi bwa Congo yafashe indi ntera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Muri ubwo buryo Bintou Keita avuga ko L’ONI n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’isi, nk’Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bya komeje gusaba ko imirwano ihagarara, ikibazo kigakemuka mu nzira za Politike ariko bikaba byaranze bikaba iby’ubusa.
Uyu muyobozi uri mu butumwa bushinzwe ku bungabunga amahoro muri RDC Bintou Keita, akomeza avuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa bugomba gukomeza kuba muri gahunda zigamije amahoro zo kurwego rw’akarere no mu gihugu.
Yagize ati: “Ibi bigomba kuzuzwa n’ivugurura ry’imbitse ry’urwego rw’umutekano no gushyira mu ngiro kwa mbura imbunda no gusubiza mu buzima busanzwe imitwe yitwaje imbunda.”
Bintou Keita yabwiye kandi itangazamakuru ko no mu gihe yarimo aha ikiganiro aka nama gashinzwe umutekano ku Isi ka L’ONI, muri ako kanya yamenye amakuru ko imirwano yakomeje ndetse ko M23 irimo gukomeza gufata ibindi bice mu buryo butigeze bubaho.
Gusa avuga ko Operation yahawe izina rya “Springbok” ihuriweho n’ingabo zirimo iza FARDC na Monusco ko yakoze ibishoboka byose ikarinda ko Umujyi wa Goma utajya mu maboko ya M23. Avuga kandi ko iyo Operation ikora ibishoboka byose mu kurinda abaturage intambara n’ibindi biza.
Operasiyo ya Springbok yashizweho ahagana mu kwezi kwa cuminabiri, umwaka w’2023, kugira ngo irinde Goma na Sake ntibifatwe n’ubwo Centre ya Sake yo kuri ubu irimo kugenzurwa n’ingabo z’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Rwandatribune.com