Kuri uyu wa kane tariki 28 Werurwe 2024 urwego rushinzwe kunganira akarere mu by’umutekano Dasso mu karere ka Musanze rwafashe abana 2 basanzwe ku muhanda baryamye mu ibaraza ry’inzu y’ubucuruzi iri muri Centre ya Nyarubande mu Murenge wa Muhoza mu Kagari ka Mpenge mu mudugudu wa Giramahoro basinze barasinzira.
Aba bana mu kubasaka bakaba babasangaye amacupa arimo TINERI yifashishwa mu kuvanga irangi kugira ngo ryumuke vuba, bivugwa ko ariyo bari biyahuje ari nayo yabateye ibitotsi bagasinzirira ku muhanda nyuma yo kuyihumeka.
Amakuru dukesha uru rwego rwa Dasso banditse kuri Whatsapu bagira bati:”Kano kanya dusanze aba bana bazwi ku izina rya Maline basinziriye murabona ko bamaze kunywa Tineri bahita basinzira ku Isantere ya Nyarubande ku nzu y’umukire uzwi ku mazina ya Rugwiza”
Muri ubu butumwa bugaragaramo n’imyirondoro yabo ariko twe tutashatse kugaragaza mu Itangazamakuru bugaragaza ko aba bana bafashwe umwe afite imyaka 12 undi akagira imyaka 13 bakaba bashyikirijwe Police Station ya Muhoza.
Bavuze kandi ko Uyu w’imyaka 13 Se umubyara yapfuye naho Nyina akaba yaragiye muri Uganda, Umuntu bafitanye isano ya bugufi uriho akaba ari Nyirakuru ubyara se, naho uw’imyaka 12 we ngo akaba ari imfubyi ya burundu, bigakekwa ko ikibazo cyo kubura ababyeyi be ariyo ntandaro yo kwishora mu biyobyabwenge.
Twashatse kumenya icyo Polisi iza gukorera aba bana bataruzuza imyaka y’ubukure basanganwe ibiyobyabwenge ndetse banabikoresheje maze umunyamakuru wa Rwandatribune agerageza kuvugisha umuvugizi wa Polise mu Ntara y’Amajyaruguru ntibyakunda ndetse n’ubutumwa bugufi yamuhaye ntiyabusubije.
Hakunze kugaragara ibibazo by’abana mu ngeri zitandukanye badahabwa uburere bukwiye mu miryango yabo bikomotse k’ubupfubyi, amakimbirane yo mungo, ibibazo by’imibereho n’ibindi maze bigatuma bamwe mu bana bahitamo kuba inzererezi.
Ni kenshi ubuyobozi ndetse n’Imiryango itegamiye kuri leta yita ku bana bagenda bakomeza kugira inama ababyeyi ko bagomba kwita ku nshingano zabo, abana bagahabwa uburere bukwiye, harimo kubamenyera, ibibatunga, imyambaro, amashuri, kubavuza n’ibindi…
Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda Mu ngingo ya 263 igika cya 1 havuga ko umuntu wese ufashwe urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.
Iri tegeko riteganya ko umuntu wese umuntu wese uhamijwe n’urukiko gukora ibikorwa bivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com