Uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Rusizi ushinzwe iterambere ry’ubukungu amaze kweguzwa n’inama njyanama y’akarere ka Rusizi yateranye none kuwa 02 Mata 2024.
Aya makuru dukesha umwe mubagize iyi nama njyanama yemeza ko kwegura kwe ku mwanya no gusezera muri Njyanama byatewe n’imyitwarire ye mibi kuko mu cyumweru gishize yari aherutse gushyamirana na Mayor akamutera ingumi igafata umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kamembe.
Undi bivugwa ko yasezeye mu nama njyanama ni Mukarugwiza Josephine wari Umujyanama.
Hashobora kuza kwegura n’abandi. Abagize Inama Njyanama bazindukiye mu nama idasanzwe iri kwiga ku ngingo imwe gusa: Imikorere n’imikoranire!
Biranavugwa ko kuri uyu wa mbere ushize hari habaye impinduka muri bamwe mu bakozi b’aka Karere
Abahinduriwe imirimo akaba ari uwari Umujyanama wa Nyobozi, Ushinzwe ibikorwa bya Njyanama ndetse na DAF.
Munyemanzi Louis yegujwe nyuma y’uko n’uwari perezida wiyi njyanama nawe yegujwe. Biravugwa ko nyobozi y’akarere ka Rusizi n’inama njyanama yako bari babanye nabi cyane .
FRATERNE MUDATINYA
Rwandatribune.com