Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula, yaburiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida w’iki gihugu ko ashobora gukurikiranwaho icyaha cy’ubugambanyi.
Ibi Lutundula abivuze nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UPDS riri ku butegetsi, Augustin Kabuya avuze ko JOSEPH Kabila wayoboye RDC imyaka 18 yahisemo guhunga mu ibanga rikomeye ngo bitewe n’uko ari we uri inyuma y’intambara iri muri iki gihugu.
Kabuya yashinje Kabila gukorana na M23, nyuma y’uko bamwe mu bahoze ari abarwanashyaka b’ishyaka rye rya PPRD bihuje n’ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo na M23.
Lutundula yibukije Kabila ko amategeko ahana ibyaha muri RDC ateganya ko “gukorana rwihishwa n’ibihugu by’amahanga ari ubugambanyi”; Yunzemo ko n’ubwo Kabila wahoze ari umukuru w’igihugu, hari amategeko amuhana mu gihe yakosheshe kimwe n’undi munye-Congo wese.
Mu mpera z’icyumweru gishize Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka UDPS riri ku butegetsi muri Congo, Augustin Kabuya, yatangaje ko Joseph Kabila amaze iminsi yarahunze igihugu rwihishwa kubera ko ari umwe mu bari inyuma y’intambara Ingabo za RDC zikomeje kurwanamo na M23.
Icyaha cy’ubugambanyi, Leta ya Congo yatangiye gushinja Kabila gihanishwa igihano cy’urupfu nkuko kimaze iminsi mike gisubijweho muri iki gihugu.
Rwandatribune.com