Umutingito ukomeye wibasiye igihugu cya Tayiwani muri iki Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 03/04/2024, wari ufite imbaraga ziri ku gipimo cya 7.4 za Magnetude, nk’uko byatangajwe n’igitangaza makuru cya Telegram.
Telegram ivuga ko uwo mutingito washenye amazu yo ku nkombe y’iburasirazuba bwa Tayiwani, naho Ikigo cy’Amerika gishinzwe ubushakashatsi ku byerekanye n’ubutaka cyo cyatangaje ko uwo mutingito wari uherereye mu birometero 11 uvuye mu majyepfo y’umujyi wa Hualien, muri Tayiwani.
Ni mu gihe abashinzwe ubumenyi ku by’imitingito bo mu gihugu cya Tayiwani bo bemeje ko uyu mutingito udasanzwe kandi ko washenye inyubako nyinshi.
Herekanwe kandi n’amashusho y’inyubako zo mu mujyi wa Hualien zasenyutse kandi zigwa zegamiye uruhande rumwe zose.
Iki gihugu cya Tayiwani cyaherukaga kubamo umutingito nawo wari ukomeye mu myaka 25 ishize aho Telegram yasoje inkuru yayo ivuga ko hamaze ku menyekana abantu bane bishwe n’uwo mutingito.
Rwandatribune.com