Mu gitondo cyo uri uyu wa Kane nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko mu kagari ka Busigari, mu murenge wa Cyanzarwe, mu karere ka Rubavu, harasiwe umuturage witwa Maniragaba Emmanuel, bivugwa ko yageragezaga kwinjiza magendu agerageje kuwanya inzego z’umutekano z’u baramurasa arapfa.
Ibi bikaba byabaye ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki ya 3 Mata 2024, ahagana saa tatu na mirongo ine( 21h 41) z’ijoro ubwo uyu muturage witwa Maniragaba Samuel, wakoraga imirimo yo kwambutsa ibicuruzwa bya magendu bakunze kwita abacoracora, abasirikare bari bacunze umutekano ku mupaka, zageze aho bari bari gupakira magendu, akavamo akazirwanya aho yari afite umuhoro agiye gutema umusirikare umusirikare akinga imbunda, niko guhita amukubita isasu agwa aho.
Ibi kandi biremezwa n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu aho bwavuze ko uwarashwe, yarashwe ubwo yari ari mu bikorwa by’ubucoracora, (kwinjiza magendu) aturutse mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi muri kano Karere.
Bamwe muri aba baturage bo muri uyu Murenge wa Cyanzarwe ariko bariye karungu maze bagaragaza amarira menshi, agahinda ndetse n’umujinya bagize biturutse ku rupfu rw’uyu nyakwigendera aho bavuga ko inzego z’umutekano basanzwe babanye neza bityo zitagakwiye kuba zihutira gukora mu mbarutso ngo zirase mukico.
Hari bamwe mu baturage ndetse bavuga ko uyu nyakwigendera atakoraga ibikorwa by’ubucoracora, mu gihe Umuyobozi w’akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Ishimwe Pacific wagiye guhumuriza aba baturage we yemeje ko uyu muturage yari mu bikorwa bitemewe by’ubucoracora, aboneraho gusaba abaturage kwirinda kwijandika mu bikorwa nk’ibyo.
Ati: “Ntabwo yari wenyine, yari kumwe n’abandi birutse bari bikoreye ibyo bacoraga, iyi nkuru twayimenya mu masaha y’ijoro ko hari abacoracora. Bari bavuye muri Congo, nibyo bari bikoreye birahari, ibyagaragaye n’imifuka igera ku icumi ya caguwa, twaje rero ngo hakorwe iperereza, harimo no guhumuriza abaturage, ariko ubutumwa bw’ingenzi, bukomeye ni ukubabwira ko igikorwa cyo gucora mu byukuri atari igikorwa ubuyobozi dushyigikiye, gikomeza gushyira ubuzima bwabo mu kaga”.
Yanemeje kandi ko uyu warashwe yari yitwaje intwaro gakondo kuko yari afite umuhoro ari nawo yakoresheje arwanya inzego z’umutekano agatema imbunda y’umwe mu basirikare ari nabyo btatumye nabo bafatwa n’uburakari maze bagahita bamurasa agapfa.
Rwandatribune.com