Muri teritwari ya Rutshuru uduce tugenzurwa na Leta( Rutshuru centre), umuntu umwe yitabye imana abandi Babiri barakomereka, ubwo bari mu myigaragambyo yo gusaba FARDC guhashya no kwambura umutwe wa M23 Umujyi wa Bunagana.
Ni imyagarambyo yabaye ejo kuwa 22 Nzeri 2022 muri teritwari ya Rutshuru iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ubwo abashigikiye ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, bigabizaga imihanda nyuma yo kubisabwa na Sosiyete sivile ikorera muri ako gace.
Aba baturage, ngo baje kwigabiza imihanda, bagaragaza umujinya bafitiye ingabo z’igihu FARDC bayishinja Kwigira ntibindeba no kutagira icyo ikora kugirango ibashe kwambura umutwe wa M23 umujyi wa Bunagana.
Ngo ntibumva impamvu umutwe wa M23, umaze amezi arenga atatu yose ugenzura umujyi ukomeye W’ubucuruzi muri Teritwari ya Rutshuru , ingabo z’igihugu FARDC zirebare ntacyo zibasha gukora ngo zongere ziwisubize .
Ubwo bari mu myigaragambyo, abashinzwe umutekano babarasheho maze umwe mu ribo ahita ahasiga ubuzima Mu gihe abagera kuri babiri bakomeretse bikabije.
Iyi ariko ,ngo ni imibare y’agateganyo ngo kuko hari abandi bakiri mu bitaro barembye cyane ku buryo imibare y’abaguye muri iyi myigaragambyo ishobora kwiyongera.
Twibutse ko umutwe wa M23 ,wafashe Umujyi wa Bunagana kuwa 13 Kamena 2022 iwambuye Leta ya DRCongo, Kugeza ubu Ingabo z’Igihugu FARDC zikaba zitarabasha kongera kuwisubiza.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com