Umunyamakuru utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’ishyaka CNDD FDD mu gihugu cy’u Burundi Bob Rugurika yatangaje k’urukuta rwe rwa X ko mu gihugu cy’u Burundi imbonerakure zirimo guhabwa imipanga yitwa Sina kosa n’ishyaka rya CNDD FDD riri k’ubutegetsi.
Bob Rugurika usanzwe ayobora Radio RPA ikorera m’ubuhungiro yatangaje kuri X ko, kuwa 04 Mata 2024 ikwirakwizwa ry’imipanga ryakozwe muri Komine ya Mutimbuzi akaba yanabigarutseho mu makuru ya ni mugoroba atambuka kuri iyo Radio
Uyu munyamakuru yanditse kandi ko iyo mihoro yatanzwe mu rwego rwo guha umutekano abaturage kugira ngo ibafashe kwirinda umwanzi mu bice bitandukanye by’igihugu akemeza ko itangwa ryiyo mipanga yiswe Sina kosa bikorwa mu ntego y’umunyamabanga mukuru w’ u Burundi.
Uyu munyamakuru atangaje ibi mu gihe mu Burundi hari icyuka kibi cya Politike hagati y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa CNDD FDD bibumbiye mu ishyaka rya CNL igice cya Agathon Rwasa uherutse guhirikwa k’ubuyobozi bwiri shyaka akaba anashijwa n’ubutegetsi gukorana n’imitwe yitwaje intwaro.
Rwandatribune.com