Umutwe wa M23 wagize icyo uvuga ku magambo yavuzwe na Christophe Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRCongo.
Christoph Lutundula Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba na Minisitiri w’Intebe wungirije wa DRCongo ejo Kuwa 22 Nzeri 2022 mu Nteko rusange ya ONU yateranye ku nshuro ya 77 ,yavuze ko FARDC itazongera kwirushya irwanya M23 ,mu gihe Abakuru b’Ibibihgu by’u Rwanda na DRCongo bemeranyije gukemura ikibazo binyuze mu biganiro .
Nyuma y’amagambo ya Minisitiri Lutundula ,Maj Willy Ngoma umuvugizi wa M23 mubya gisirikare mu kiganiro yagiranye mu kanya na Rwandatribune, yavuze ko byaba ari byiza kuri Leta ya DRCongo mu gihe yaba yemeye ibiganiro ariko ko no mu gihe yahitamo kurwana M23 ihora yiteguye.
Maj Willy ngoma ariko, yagaraje kugira amakenga ku mvugo ya Minisitiri Lutundula ,aho yavuze ko Abanyekongo Ari abantu bakunda kuvuga cyane amagambo menshi ariko gushyira mu bikorwa ibyo bavuze bikagorana.
Yagize ati:” Byaba ari byiza ku Butegetsi bwa DRCongo kuko M23 yahoze yifuza ibiganiro.
Gusa ntiwakwizera amagambo ya Minisitiri Lutundula, kuko twebwe Abanyekongo turi abantu bazi kuvuga cyane Kandi amagambo menshi ,ariko gushira mu bikorwa ibyo twavuze bikagorana .”
Kuva umutwe wa M23 wafata umujyi wa Bunagana, wakunze gutangaza ko impamvu udashishikajwe no gufata Ibindi bice, ari uko utegereje ko Leta ya DRCongo yakwemera ibiganiro bakagira ibyo bumvikana.
Ubutegetsi bwa DRCongo bwo ,bwakunze kenshi kugaragaza ko budakozwa ibyo biganiro, ahubwo ko bugomba kurwanya M23 bukayisubiza aho yaturutse binyuze mu ntambara.
Bikaba byaratunguye benshi kumva Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa DRCongo Christophe Lutundula, Ahindura imvugo, akemeza ko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, bwahinduye imyumvire bukaba busanga butagomba gukemura ikibazo cya M23 binyuze mu ntambara ,ko ahubwo bakwiye kwicarana nayo bakagirana ibiganiro.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com