Mu mujyi wa Goma, uru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo FARDC yarashe umumotari ahita apfa.
Ni ahagana isaha ya saa tanu zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 13/04/2024, n’ibwo umumotari yarashwe arasiwe muri Quartier ya Nyabushongo, muri Komine Karisimbi.
Abari baherereye aho bavuze ko uwo musirikare ari uwo mu ngabo z’igihugu cya Repubulika ya demokorasi ya Congo (FARDC) ko kandi ibyo yabikoze yambaye umwambaro w’igisirikare cya Fardc.
Nubwo biimeze gutyo ariko ntakiramenyekana ku cyaba cyateye uriya musirikare kurasa umumotari kumanywa y’ihangu izuba riva, ariko amakuru amaze kumenyekana n’uko yahise afatwa n’abasirikare bagenzi be, bamushikiriza inzego z’u butabera.
Ikibazo cy’u mutekano muke muri Goma no mu nkengero zayo, cyatumye ubuyobozi bw’i Ntara ku rwego rwa gisirikare rubuza Wazalendo kwitwaza imbunda igihe bagiye mu baturage cyangwa mu mujyi.
Mu Nama y’abaminisitiri yiga ku mutekano, minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba Gombo yabwiye abandi ba minisitiri ko ikibazo cy’u mutekano i Goma kimaze gufata indi ntera. Muri iyo Nama bakaba bemeje ko abasirikare n’abapolisi bagiye kujya bakora amarondo.
Abantu barenga 12 bamaze kwicwa mu gihe kitageze ku byumweru bibiri. Bamwe bishwe barashwe abandi bakicwa batewe amabuye abandi bagatoragurwa mu bisambu bapfuye batazi icyabishe.
Rwandatribune.com