Nyuma y’agahenge kari kamaze iminsi mike, ubu noneho, intambara yongeye kubyuka aho Umutwe w’ Inyeshyamba za M23 zakozanyijeho n’umutwe wa Wazalendo mugitondo cyo kuri ikicyumweru kuri axe ya Vunano-Kimoka ahazwi nko kwa Madimba.
Ahandi haramukiye imirwano kandi ni mutundi dusozi dukikije umujyi wa Sake muri Gurupema ya Kamuronza, Teritwari ya Masisi.
Amakuru aturuka mu baturage b’aho za Sake kubera imirwano yubuye muri ako gace byatumye n’umuhanda Umuhanda wavaga Sake werekeza, Kitshanga uba utakiri nyabagendwa kugeza igihe hari bwongere kubonekera agahenge.
Iyi mirwano yubuye muri ibi bice nyuma y’uko hari hamaze iminsi igera kuri itatu ntasasu rivuze kumpande zombi zihanganye, aho nanone mu gitondo cyo kuri ikicyumweru Inyeshyamba z’umutwe wa M23 zabashije kugaba ibitero ku birindiro bya Wazalendo muri axe ya Vunamo-Malehe.
Ibi byatumwe na none ahagana mu masaha ya Saa mbili za mugitondo abatwara abagenzi kuri moto berekezaga za Kitshanga bahagarika ingendo zabo maze batekereza ko umutekano wongera kugaruka muri aka gace.
Rwandatribune.com