Lt Gen Muhoozi Kainerugaba , Umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’Umuhungu wa Perezida Museveni yatunguranye avuga ko Se umubyara atari Perezida wa Uganda gusa ahubwo ari umuhanuzi watumwe kuri Afurika.
Ibi Gen Muhoozi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Gen Muhoozi uvuga ko yiteguye kugaruka mu Rwanda kwiga ibijyanye n’ubworozi bw’Inka, yavuze ko Se Umubyara [Perezida Museveni] ari umuhanuzi w’Abanya-Africa.
Yagize ati:”Turacyakeneye ubuhanga bwe!Perezida Museveni umuhanuzi w’Abanyafurika!Kaba umubyeyi wa Afurika y’Iburasirazuba”
Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ni kenshi akunze kugaragara kuri Twitter arimo ashimagiza,abarimo Perezida Museveni , Perezida Kagame, Gen Rwigema n’abandi bantu bakomeye mu ngabo za Uganda (UPDF).
Gen Muhoozi akunze kwemeza nta gushidikanya ko muri Afurika y’Uburasirazuba Perezida Museveni na Perezida Kagame aribo asanga bafite ubwenge buhambaye kurusha abandi bise bayituye.
Kuri uyu wa 23 Nzeri 2022, nibwo Lt Gen Muhoozi Kainerugaba yemeje ko mu minsi ya vuba azagirira uruzindiko mu Rwanda. Mu butumwa bwe bwa Twitter, Gen Muhoozi yagize ati:” Nishimiye gutangaza ko ngiye kongera gusura Data wacu, Perezida Kagame. Ni vuba cyane nkongera kwiga uko bita ku nka, niteguye kandi guhura n’izindi nshuti zanjye nyinshi z’Abanya-kigali.Imana ihe umugisha u Rwanda na Uganda”