Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC, hashize iminsi itatu cyongereye ingabo zacyo nyinshi mu gace ka Kengezi muri Teritware ya Aru( Ituri) ku mipaka ya Sudani y’Epfo na Uganda ku mabwiriza yatanzwe na Guverineri w’intara, nyuma yuko ubutumwa bwe burangiye mu mpera z’icyumweru gishize muri kariya gace.
Igisirikare cya Congo FARDC kikaba cyarongereye abasirikare muri kariya karere mu rwego rwo gukumira abantu bitwaje intwaro baturuka mu bihugu baturanye birimo Uganda na Sudani y’Epfo bashobora kuza kubangamira umutekano n’ituze by’abaturage, ni icyemezo cyakiriwe neza n’abaturage basanzwe batuye muri biriya bice.
Agace ka Kengezi kariku mupaka uri mu majyaruguru ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo aho gahuriweh n’ibihugu bitatu ariko Congo, Uganda na Sudani y’epfo.
Ni mugihe ariko hirya y’ibyo byose aka gace gakunze kurangwamo ibibazo byumutekano mu ke ku ruhande rwa Sudani yepfo. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko imitwe yitwaje intwaro yinjira mu midugudu myinshi ihana imbibi na Kongo kugira ngo agirire nabi abaturage.
Bimwe mubikorwa bibi bishinjwa iyo mitwe harimo ubwicanyi, ubujura bwitwaje imbunda, hamwe no gusarura imyaka y’abaturage mu muririma. Ibyo bakavuga ko ari ibibazo bibabangamiye bityo bakifuza ko izo ngabo zahagarika ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ni nayompamvu habayeho gushyigikira iki cemezo cya cya Guverineri w’intara ya Ituri, aho abasirikare ba FARDC bakomeje kwisukiranya ku bwinshi ku mupaka wa Sudani y’Amajyepfo kugira ngo bakumire iyomitwe y’abagizi ba nabi yinjira mu gihugu maze ikabangamira abanyagihigu.
Sosiyete Sivile yari imaze igihe yamagana ihohoterwa ryakozwe n’abantu bitwaje intwaro batagenzuwe baturutse muri ibi bihugu bituranyi, ryishimiye iki cyemezo. Nk’uko byatangajwe na Anguva Wadri, perezida wa sosiyete sivile muri Zaki, bizafasha abaturage baho kongera kubona imirima no kujya mu bucuruzi bwabo mu bwisanzure.
Imiryango ya Sosiyete Sivile itarahwemye kwamagana ihohoterwa rimaze igihe kirekire rikorwa n’abantu bitwaje intwaro baza batazi ahobaturutse, ariko bigakekwa ko baba baturutse mu bihugu baturanye, nabo bakiriye neza iki cyemezo nkuko byatangajwe na Anguva Wadri, Perezida wa Sosiyete Sivile ya Zaki.
iyi miryango itegamiye kuri Leta ya Sosiyete Sivile ivuga ko, bizafasha abaturage baho kongera kubona uko bita ku mirima yabo bagahinga bagasarura kandi bigatuma bakoran’ibikorwa byabo by’ubucuruzi bisanzuye, abaturage nabo bakifuza ko izi ngabo zahahora kugira ngo zibungabunge ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage.
Florentine Icyitegetse
Rwandatribune.com