Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Felix Tshisekedi yahishuye ko Ingabo za Kenya(KDF) arizo yashinze kurwanya umutwe wa M23 mu gihe waba ukomeje kwinangira kuva muri Bunagana mu mahoro.
Ibi Perezida Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Ibitangazamakuru by’Abafaransa aribyo France 24 na RFI kuri uyu wa 23 Nzeri 2022 aho ari i NewYork mu nama y’Umuryango w’Abibumbye.
Ubwo yabazwaga aho umushinga wo kohereza Ingabo za EAC mu gihugu cye ugeze, Tshisekedi yagize ati:” Ingabo z’u Burundi zimaze igihe zihari, ndetse n’ingabo za Kenya ziri hafi kuhagera, aho zizakorera ibikorwa byazo muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane Bunagana”
Uko byari biteganijwe, Ingabo za Uganda nizo zagombaga guhangana na M23, kuko arizo zari zahawe gukorera ibikorwa byazo muri Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane muri Teritwari ya Beni ibarizwamo ibirindiro bikomeye bya ADF.
Cyakora Leta ya Kinshasa yagiye igaragaza ukuboko kwa Uganda mu kwiyuburura gushya k’umutwe wa M23,ari nabyo bikekwa ko yaba yarafashe umwanzuro wo guhindura icyerekezo ku bakwiye kurwanya M23 mu gihe ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoze zizaba zimaze kugera muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.