Amakuru atugeraho aravuga ko kuri ubu Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo zifatanyijena Wazalendo n’indimitwe bafatanyijekurwanya inyeshyamba za M23 aribobarimokugenzura Centre ya Kibilizinyuma y’uko Ingabo za M23 zikuye muri iyi Centre nta n’imirwano ihabaye.
Ni bivugwa n’ibitangaza makuru byo muri Goma, aho ngo kuva mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 18/04/2024, byatangiye guhwihwiswa ko ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ryinjiye muri Localité ya Kibirizi, muri Teritware ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa.
Bikavugwa ko iri huriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa zinjiye muri Kibirizi nta ntambara ibaye ngo ni mu gihe M23 yahivanye ijya mu bice bya Bwalanda no mutundi duce two muri Bwalanda Teritwariya Rutshuru.
Umwe mu banyamakuru baherereye i Goma bwana Justin Kabumba watangaje iy’i nkuru yagize ati: “Amakuru aturuka i Kibirizi avuga ko FARDC ishigikiwe na Wazalendo binjiye muri Kibirizi batarwanye, M23 yagiye i Bwelanda.”
Nyuma y’aya makuru MCN nayo yagerageje kubaza bamwe mu barwanyi ba M23 ntibagira icyo basubiza, gusa umwe yatanze ubutumwa bwanditse agira ati: “Murabimenyeshwa nyuma.”
Ay’a makuru ntacyo ubuyobozi bw’ impanze zombi uragira icyo bubivugaho haba ku ruhande rwa M23 ndetse na FARDC n’abobafatanyije.
Localite ya Kibirizi imaze igihe igenzurwa n’Ingabo za M23 ziyobowe na Gen Sultan Makenga kuva mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri k’uyu mwaka.
Ibyo bibaye mu gihe ku munsi w’ejo hashize habaye imirwano ikaze muri Gurupema ya Matanda aho yasize M23 y’igaruriye ibice byinshi byo muriyo Grupema harimo na Centre ya Matanda nyirizina.
Ku rundi ruhande umujyi wa Goma hari ubwoba budasanzwe nyuma y’uko leta ya Kinshasa imenyeshejwe ko M23 igiye kwigarurira uwo mujyi. Ibyo ba bimenyeshejwe n’abamwe mu bategetsi ba AFC(ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare).
Rwandatribune.com
Ubwo n amwe ayo makuru mwayemeye!