Gen Clement Bitangalo Umuyobozi wa FARDC muri regiyo ya 32 y’ingabo za FARADC mu Burasirazuba Bwa DRcongo ,yabwiye Sosiye Sivile yari yasabye abaturage kwigarambya basaba FARDC kongera kwisubiza Umujyi wa Bunagana ko FARDC igiye kwishyiramo akanyabugabo ikongera kugaba ibitero ku Mutwe wa M23 no kwisubiza Bunagana.
Ni igisubizo bahawe na Gen Clement Bitangalo ,ubwo bari muri gahunda yo kujya kwigaragambiriza imbere y’ikicaro gikuru cya Teritwari ya Rutshuru, maze bakabwirwa ko bagomba guhagarika icyo gikorwa ngo kuko FARDC igiye gushyira ibyufuzo byabo mu bikorwa.
Mubyo abigaragambya bashinjaga FARDC, harimo kuba M23 imaze amezi arenga atatu yose igenzura Umujyi wa Bunagana ufatiye runini ibikorwa by’ubucuruzi Teritwari ya Rutshuru ,FARDC irebera ntacyo ibasha gukora ngo Yongere iwusubize mu bugenzuzi bwa Leta.
Nyuma yo kugirana ibiganiro na Gen Clement Bitangalo, Umuyobozi wa Sosiye sivile ya Rutshuru Jean Claude Bambanze yatangaje ko Gen Clement Bitangalo, yamwijeje ko FARDC iri mu myiteguro yo kugaba ibitero kuri M23, ndetse ko igiye kongera akanyabugabo ikisubiza Bunagana kandi ko bizakorwa mu gihe cyavuba .
Yagize ati:” Gen Clement Bitangalo yatwijeje ko ubuyobozi bukuru bwa FARDC, bwumvishe ubusabe bwacu kandi Ko bugiye gushaka igisubizo kihuse.
Yatwijeje ko mu gihe gito kiri imbere FARDC igiye kwishyiramo akanyabugabo ikagaba ibitero kuri M23 no kwisubiza Bunagagana mu gihe cya vuba.”
Twibutse ko kuwa 22 Nzeri 2022, Abaturage batuye muri Teritwari ya Rutshuru uduce tugenzurwa na Leta ( Rutshuru Centre) bari bigabije imihanda basaba FARDC kurekera aho irebera M23 igenzura Bunagana, ahubwo Igakora iyo bwabaga ikagaba ibitero kuri M23 bigamije kwisubiza Umujyi wa Bunagana ,usanzwe ubafatiye runini Mu bikorwa by’ubucuruzi, bakaba bari babisabwe na Sosiyete Sivile ikorera muri ako gace .
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com