Mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, hafatiwe abagizi ba nabi barimo abagore, abapolisi, abasivile n’abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’ibikoresho bya Gisirkari byifashishwaga muguhungabanya umutekano w’abaturage.
Ni muri operasiyo yakozwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 27/04/2024, izwi ku izina rya “Safisha mji wa Goma,” nibwo abagizi ba nabi bakekwaho kwica no gukora ubujura bafashwe, maze bashikirizwa ubuyobozi n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Bavuga ko abagera ku icumi na barindwi ko ari bo batawe muri yombi, nk’uko bya nemejwe na Meya w’u mujyi wa Goma. Muri abo hafashwe abasirikare barindwi bo mu ngabo za FARDC, Wazalendo babiri, abasivile barindwi ndetse n’umugore umwe.
Nyuma yo gufatwa, ubuyobozi bw’u mujyi wa Goma, bwahamagaye abanyamakuru maze haba kwerekana abagizi ba nabi, bavuzwe ko ari bo bari nyuma y’ubwicanyi bumaze igihe bukorerwa abasivile mu mujyi wa Goma.
Mu gikorwa cyakozwe cyo kwereka Abanyamakuru aba bagizi ba nabi, hatangajwe n’amazina ya bamwe muri abo bagizi banabi batawe muri yombi.
Hari uwitwa Captain Kingombe Douglas, umugore we, hafashwe n’imbunda uwo mugore wa Captain Douglas yakoreshaga mu kw’iba.
Hari kandi Mutelezi Akandanawa, Ngoy Yowe Alpha wo muri brigade ya 11, Patrick Mundongo Shandrack, Ushindi Byamungu n’abandi.
Uyu mukwabo wakozwe mu gihe hari hamaze iminsi hasohotse itangazo ko insoresore za Wazalendo zamburwa intwaro kandi ko ntamusirikare numwe wemerewe kuva mu birindiro bye ngo ajye kuzerera mu mujyi afite imbunda cyangwa yambaye imyenda ya Gisirikare ko uzafatwa azahanwa ndetse bikomeye.
Ni mu gihe kandi muri uyu mujyi wa Goma hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’ubwicanyi bukomeye, aho benshi bishwe barashwe, abandui banizwe imirambo yabo ikajugunywa mu bihuru ndetse n’abicishwa amabuye ibintu bikomeje gutera ubwoba abaturage batuye muri uyu mujyi.
Rwandatribune.com