Igisirikare cya Uganda(UPDF) cyatangaje ko cyatangiye iperereza ku ndege yacyo yo mu bwoko bwa M1 24 yahanutse ikitura ku gisenge cy’inzu y’umuturage mu gace ka Fort Portal mu burengerazuba bwa Uganda.
Umuvugizi w’Igisirikare cya Uganda Brig Gen Felix Kulayigye yatangaje ko iyi ndege yagize ibibazo mu mikorere ya Moteri, bituma umupilote wayo ayigusha aho itari ikwiriye kugwa
Yagize ati:” Mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Nzeri 2022, Indege ya MI 24 y’igisirikare cya Uganda yagiriye ibibazo mu rugendo igwa aho itari ikwiriye kugwa. Kubw’amahirwe ariko mu bari bayirimo nta wagize icyo aba kuko bose bayivuyemo ari bazima”
Iyi ndege bivugwa ko yakoreye impanuka mu gace ka Saaka , mu burengerazuba bwa Uganda,ikomeretsa umugore umwe nawe wahise yihutishirizwa kwa muganga.
Gen Kulaigye yemeje ko UPDF yatangije iperereza ku hanuka ry’iyi ndege yaguye imaze iminota mike iharutse ku kibuga cy’indege za gisirikare.
Mu myaka itarenze 2, Igisirikare cya Uganda kimaze kubura indege 2 muri ubu buryo, nk’aho mu mwaka 2021, indege ya Gisirikare yahanutse ahitwa i Lido Beach, muri Entebbe. Icyo gihe UPDF yatangaje ko iyi ndege icyatumye ihanuka ari uko yari irimo gukoreshwa mu myitozo yo kumenyereza abasirikare gutwara bene izo ndege.