Ejo Ku wa kabiri, tariki ya 30 Mata, Umuyobozi mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye ingabo z’u Rwanda zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Sudani yepfo (UNMISS).
Nyakarundi uri muri Sudani y’Amajyepfo mu ruzinduko rw’iminsi ine yasuye ingabo z’urwanda ziri mubutumwa bwa mahoro mu kigo cya UN Thongping Base, mu murwa mukuru wa Sudani y’Amajyepfo, Juba.
ku wa mbere, yabonanye n’uhagarariye UNMISS w’umunyamabanga mukuru, Nicholas Haysom, maze baganira ku mikorere y’ingabo z’u Rwanda muri UNMISS.
Ku wa kabiri, yahuye kandi n’umuyobozi w’ingabo z’igihugu cya Sudani yepfo, Gen Santino Deng Wol. Bombi baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye bwa gisirikare buriho hagati ya Sudani yepfo n’ingabo z’u Rwanda.
Nyakarundi kandi yabonanye n’ingabo z’u Rwanda mu kigo cy’umuryango w’abibumbye cya Thongping kandi yakiriwe nabayobozi bingabo zo muri africa yepfo, ndetse n’abayobozi bakuru bamusobanurira uko umutekano uhagaze muri iki gihe mbere yo guhura n’izo ngabo.
Agira ati: “ACOS yatanze ubutumwa bwa HE Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bwose bwa RDF babashimira kuba bararangije inshingano zabo babigize umwuga na disipulini mu karere k’ubutumwa.”
Yamenyesheje kandi ingabo, uko umutekano uhagaze mu Rwanda no mu karere.
“Yasabye izo ngabo gukomeza imyitwarire n’ubunyamwuga no kuba ambasaderi mwiza w’igihugu cyabo.”
Mu ruzinduko rwe, biteganijwe ko Nyakarundi azahura n’ingabo z’u Rwanda zoherejwe i Malakal mu majyaruguru y’igihugu ndetse n’umuyobozi w’ingabo za UNMISS muri gahunda ye.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite bataillon eshatu n’ishami ry’indege zoherejwe i Juba, Durupi, Torit, Malakal, na Bunji, byose mu rwego rwo gushyigikira UNMISS.
MUKAMUHIRE Charlotte
Rwandatribune.com