Sosiyete Sivili yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yateguje imyigaragambyo y’iminsi ibiri yiswe” Journées ville morte” igamije gusaba ubutegetsi bwa Kinshasa na FARDC kubohoza umujyi wa Bunagana umaze amezi atatu mu maboko ya M23.
Iyi myigaragambyo bivugwa ko igomba kuba none kuwa 26 Nzeri ikazanakomeza kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Nzeri 2022, mu mujyi wa Goma.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwatanze itangaza ko umuntu ukunda ubuzima bwe akwiriye kwirinda kuza muri iyi myigaragambyo. Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’Umujyi wa Goma SCP François Kabeya Makosa , avuga ko zaba ingendo z’amahoro cyangwa imyigaragambyo y’urugomo zitemewe.
Kugeza ubu umujyi wa Goma urinzwe bikomeye n’ingabo z’igihugu na Polisi cyane ku mihanda yerekeza ku biro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Lt Gen Ndima Constant.
Kuwa Gatatu w’Icyumweru gishize nibwo Sosiyete Sivili yatangiye gusaba abantu kwitabira imyigaragambyo yerekeza ku biro bya Lt Gen Ndima, bavuga ko bagomba kumusaba ibisobanuro ku gihe Ingabo za FARDC zizirukanira M23 mu mujyi wa Bunagana no mu bice bindi bice yigaruriye.
Aba bateguye imyigaragambyo bavuga ko bakeneye kubona umujyi wa Bunagana wongera kugenzurwa na FARDC,ndetse bakanifuza ko n’Ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye(MONUSCO) buva ku butaka bwa RDC nta yandi mananiza.
Imyigaragambyo iheruka kubera mu mijyi itandukanye ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Guverinoma yemeje ko yaguyemo abarenga 37 barimo abasirikare 3 ba MONUSCO.