Ni bikubiye mu itangazo Red Tabara yaraye ishize hanze mu ijoro ryakeye ejo uwa gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru, tariki ya 12/05/2024.
Iri tangazo Red Tabara iri sohoye nyuma y’uko leta y’u Burundi binyuze ku muvugizi w’igipolisi Pierre Nkurikiye ashinje uwo mutwe kuba ariwo wateye ibisasu i Bujumbura ku murwa mukuru w’ubukungu w’iki gihugu cy’u Burundi.
Uyu muvugizi yanavuze ko iryo terwa ry’ibisasu ryasize rikomerekeyemo abantu bagera kuri 38 ariko ko 5 aribo bakomeretse cyane. Ibi bisasu byatewe mu bice bitandukanye byo mu Mujyi wa Bujumbura, ahagana isaha za saa moya zo ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 10/05/2024.
Mu itangazo rya shizwe hanze n’ubuyobozi bw’umutwe wa Red Tabara, rikaba riteweho umukono n’umuvugizi wayo, Patrick Nahimana, rihakana ry’ivuye inyuma ibyo leta y’u Burundi iwushinja.
Rigira riti: “Red Tabara irahakana yivuye inyuma ibyo leta y’u Burundi iyishinja kugira uruhare mu iterwa ry’ibisasu. Nta munsi n’umwe umutwe wa Red Tabara uzigera ubangamira inzira karengane z’abasivile.”
Rikomeza rigira riti: “Ubutegetsi bw’u Burundi bwari bukwiye kwitaho ibibazo bikomeye bibangamiye iki gihugu, aho kwitoza gusamaza abantu, bavuga ko bagiye gukora iperereza kandi bazi neza ko aribo bakoze ibibi.
Red Tabara yihanganishije imiryango yagizweho ingaruka n’ibyo bitero.”
Ibyo bivuzwe na Red Tabara mu gihe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi bakomeje kugaragaza ko ibitero bya grenade byagabwe i Bujumbura ari inkinamicyo leta y’icyo gihugu irimo gukina, aho ngobaba bashaka kurangaza ibihugu by’amahanga.
Ni mu gihe iki gihugu cy’u Burundi kirimo ubukene bwinshi ku rwego rutigeze rubaho n’ikindi gihe, harimo ko gikenye lisansi (igitoro); ikindi n’uko amagambo akunze gutangazwa na perezida Evariste Ndayishimiye nayo abangamiye benshi muri iki gihugu, ndetse ko hari nabatishimiye ifungwa rya Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari minisitiri w’intebe.
Bakaba bifuza kotsa igitutu ubutegetsi bw’iki gihugu kugira ngo arekurwe mu maguru mashya.
Rwandatribune.com