Abategetsi ba Repubulika ya Demokarasi ya Congo bagiranye ibiganiro na ba Kenya bashinja Igihugu cya Kenya guha urubuga Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki n’Igisirikare rya Alliance Fleuve Congo (AFC).
Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi yagiranye ikiganiro na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Christophe Lutundula.
Ibi biganiro babigiranye ubwo Minisitiri w’ububanye n’amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi yagiriye uruzinduko i Kinshasa, nyuma y’uko sosiyete y’Abanyakenya ikora ubwikorezi bwo mu kirere( Kenya Airways) yari yasubukuye ingendo, ni mu gihe kandi abakozi bayo bari barekuwe n’igisirikare cya RDC; aho bari baratawe muri yombi n’iki gisirikare.
Muri uru ruzinduko, Musali yahuye n’abayobozi bo muri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi baganira ku ngingo zitandukanye, cyane cyane izirebana n’intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu, n’uruhare Kenya yagize mu guhuza impande zihanganye.
Kuri AFC, Christophe Lutundula yagaragarije Musalia ko Leta ya Kinshasa yababajwe no kuba iri huriro rya AFC ryarashingiwe muri Kenya, mu gutanga ubusobanuru, nawe yavuze ko ubuyobozi bw’I gihugu cye bwababajwe no kubona iki gikorwa kibera i Nairobi.
Yagize ati: “Ubwo ibi byabaga, natwe twarababaye kandi twizeye ko mu gihe kizaza bitazasubira”.
Ubwo iri huriro rya AFC ryashingwaga, ubutegetsi bwa Kinshasa bubinyujije kuri Minisitiri w’Ububanye n’Amahanga wayo, bwasabye Minisitiri w’U banye n’Amahanga wa Kenya gutanga ibisobanuro ku iIhuriro ry’Imitwe ya Politike na Gisirikale rirwanya Leta ya Perezida Félix Tshisekedi ryashingiwe i Nairobi no gukurikirana ibya ryo, gusa Perezida wa Kenya William Ruto icyo gihe yabiteye utwatsi.
Lutundula kandi yagaragaje ko igihugu nka Kenya gihuriye na RDC mu muryango wa Afrika y’Iburasizuba, EAC, kitakabaye cyararebereye ngo bigere aho Ihuriro rirwanya ubutegetsi ritangirizweyo, ngo ahubwo ko cyakabaye kinakurikirana abarigize.
Yatanze urugero kuri Kenya, agaragaza ko hari agatotsi kari mu mubano w’ibihugu bigize uyu muryango, kandi ko kudafatanya mu gukurikirana abantu nk’aba bisa n’ubufatanyacyaha.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo iri gukorana byahafi n’Ibihugu byo mu karere mu rwego rwo guhangana n’Ihuriro rya AFC/M23. Hashingiwe ku masezerano ifitanye n’u Burundi, ingabo z’ibihugu byombi zikaba ziri ku rugamba rwo kurwanya uyu mutwe.
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com