Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye drones nshya zo mu bwoko bwa CH-4 zisimbura izo cyari cyaraguze mu mwaka ushize zigahanurwa na M23.
Drones eshatu ni zo FARDC yakiriye, ndetse mu mezi make ari imbere izakira izindi nka zo, nk’uko Africa Intelligence ibivuga.
Biteganyijwe ko mu minsi mike iri imbere izi ndege zitagira abaderevu zigomba koherezwa mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ahakomeje kubera intambara hagati y’Ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya RDC n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Si ubwa mbere izi drones zikorerwa mu Bushinwa zikoreshwa muri iriya ntambara imaze imyaka hafi ibiri n’igice isakiranya impande zombi.
Mu mpera z’umwaka ushize FARDC yakiriye drones eshatu za CH-4, izifashisha mu gihe cy’amezi atatu mbere y’uko ziva mu nzira. M23 yemeje ko yahanuye ebyiri muri zo, mu gihe iya gatatu yakoreye impanuka ku kibuga cy’indege cya Kavumu giherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru avuga ko usibye izi drones, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo inakomeje ibiganiro na kimwe mu bigo byo muri Afurika y’Epfo yifuza ko cyayigurisha izindi drones z’intambara ndetse n’imodoka z’ibifaru.
Ni amakuru avuga ko Congo Kinshasa yifuza gushoramo abarirwa muri miliyoni 500$ ni ukuvuga miliyari 649 z’amafaranga y’u Rwanda.
Rwandatribune.com