Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Rwindi ivuga ko iminsi 3 yirenze imirwano ikaze,ikaba irikubera mu bice bya Katoro,Kibingo,Gasharira na Mirangi ,iyi mirwano ikaba ihanganishije abarwanyi b’umutwe wa M23 na FARDC.
Umwe mu ba Ofisiye ba Wazalendo wahaye amakuru Rwandatribune aravuga ko Gen.Kabundi yasimbutse igico yari yatezwe n’abarwanyi ba M23 agakizwa n’amaguru ,ubwo twandikaga iyi nkuru byavugwaga ko umutwe wa M23 ukomeje gusatira agace ka Kanyabayonga ukaba ugeze muri KM30 winjira muri uyu mujyi.
Aya makuru kandi yemejwe na Bwana Omar Kavota Umuvugizi wa Sosiyete Sivile muri ako gace Bwana Kavota yagize ati:umwanzi yugarije akarere kacu n’ubwoba ku baturage bacu kandi hari impungenge ko FARDC itazabasha kuzibira umwanzi.
Bwana Kavota asaba ingabo za Leta gushyiramo imbaraga M23 ntigere mu gace kabo kuko ibintu byarushyaho kuba bibi,agace ka Kanyabayonga gahehereye muri Teritwari Rutchuro,ariko hakaba hari agace kandi kabarizwa muri Teritwari ya Lubero,hose ni muri Kivu y’amajyaruguru.
Mwizerwa Ally