Ubuyobozi bw’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa rwagize icyo rutangaza ku mirwano ikaze yabasakiranije na m23 ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 19/05/2024.
Ni imirwano yabaye ahagana mu masaha y’umugoroba nyuma yuko no mu masaha y’igitondo hari habaye ibindi bitero mu bice byo muri Teritware ya Rutshuru, nk’uko byavuzwe n’umuvugizi wa FARDC mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.
Uyu muvugizi wo ku ruhande rw’ingabo za leta, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Ndjike Kaiko Guillaume yatangaje ko mu mirwano yabaye ejo ku Cyumweru, ingabo zo ku ruhande rwa leta zirukanye abarwanyi ba M23 mu gace ka Kisuma, bityo izi ngabo za RDC ngo zihita zegera ibice bya Bihambwe, Kaniro na Kinigi, byo muri Teritware ya Masisi, muri Kivu y’Amajyaruguru.
Yanavuze ko Wazalendo bafashe akandi gace ka Mutama ko muri Teritware ya Rutshuru, kandi ahamya ko kafashwe mu masaha yo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru.
Twagerageje kuvugisha umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Lt Col Willy Ngoma, ku bw’amahirwe make ntiyabasha gufata telefone, Ariko amakuru twahawe n’umurwanyi wa M23 utemerewe gutanga amakuru; we avuga ko ibi bice byose ingabo za leta zivuga ko zabyigaruriye bikiri mu maboko ya M23. Ndetse yongeraho ko kuva iyi ntambara y’ubura mu 2021, ntagace kangana na santimetero ihuriro ry’Ingabo za RDC zirabambura.
Yagize ati: “Biratangaje, uru hande rwa leta kuki rwibeshyera!! Ibi bice byose bavuga ko bafashe nitwe tubigenzura. Yewe kuva twanatangira iyi ntambara ntagace baratwambura. Habe na santimetero imwe.”
Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko mu mirwano yabaye ku munsi w’ejo hashize, ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ryo ngeye gukoresha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoï-25 mu gutera ibisasu bigwa mu mihana y’abaturage bo muri ibi bice byabereyemo imirwano muri Teritware ya Rutshuru.
Ay’amakuru akomeza avuga ko iz’indege mu kujya gutera ibisasu zahagurukiye ku kibuga cy’indege cya Goma, Gusa kugeza ubu ibyangirijwe n’ibyo bisasu byatewe n’indege ntibiramenyekana.igihari ni uko ngo ibyo bisasu byatewe mu bice bituwemo.
Hagati aho M23 irasatira gufata Minova, ni mu gihe imaze igihe izengurutse aka gace, ndetse ikaba iri no mu misozi ya Teritware ya Kalehe, mu Ntara ya Kivu y’Epfo.
Rwandatribune.com