Lt Gen Habimana Hamada Umugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN, yari yivuganywe na Bagenzi be basangiye ubuyobozi muri uyu mutwe, ariko ararusimbuka bikaba bivugwa ko ubu ari mu bwihisho.
Ni amakuru yatangajwe n’umuvugizi wa CNRD/FLN Chantal Mutega, aho yemeje ko mu mpera z‘icyumweru tuvuyemo, agatsiko k’abarwanyi ba FLN bayobowe na Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva Ushinzwe Operasiyo za gisirikare muri FLN kiyise aba Concepteurs gaherereye Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepho, kari kacuze umugambi Wo guhitana Umugaba mukuru wa FLN ariko aza kurusimbuka.
Yagize ati:” : Hashize igihe tubamenyesha amakuru arebana na bamwe twatangiranye kubohoza igihugu cy’u Rwanda , ariko muri iyi minsi, bamwe mubo dufatanyije bahisemo gufata inzira yabo itandukanye n’iy ‘ubuyobozi Bwa CNRD/FLN hamwe n’abayoboke bayo tugenderaho.
Hari abantu baremye agatsiko muri FLN, bagenda bakwirakwiza ibihuha n’ibinyoma bisenya CNRD/FLN, ndetse Bakaba barashatse kugirira nabi Chef D’Eta Major Lt Gen Hamada ngo bamwivugane kugirango bishirireho Uwabo nk’uko bahoze bashaka kubigeraho ariko bikaba byari byarabananiye, none ubu bakaba barateguye imigambi mibisha yo kugerageza kwaka ubuzima Lt Gen Hamada.
Mu minsi mike ishize bashatse kumwivugana imigambi yabo irabapfubana, ariko babasha gufata umu Koroneri witwa Flanklin wari kumwe na Lt Gen Hamada banafata bugwate impunzi yari arinze bazijyana bunyago ubu Bakaba bari kubakorera iyica rubozo kuberako bari kuruhande rw’umuyobozi wacu Lt Gen Hamada, abandi Babashikiriza HCR kandi muziko HCR nta kindi ikora kitari ukubasubiza mu Rwanda.”
Umuvugizi wa CNRD/ FLN Chantal Mutega ,akomeza avuga ko Gen Maj Jeva yamaze kurema agatsiko mu Barwanyi ba FLN biyise aba Concepteurs baherereye mu birndiro bya FLN biri ahitwa Hewa Bola Muri Kivu y’Amajyepfo, agamije guhirika umugaba mukuru Lt Gen Hamada kugirango ariwe ujya ku buyobozi bukuru bwa FLN.
Amakuru yizewe aturuka mu mu barwanyi ba FLN bahisemo gutaha mu Rwanda, yemeza ko hashize igihe mu Mutwe wa NCRD/FLN, hari amakimbirane hagati y’abayobozi b’uyu mutwe ,barwanira ubuyobozi n’amafaranga Aturuka mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro biba mu binombe byo muri Kivu y’Amajyepho ,n’amafaranga Aturuka mu misanzu y’ababashigikiye, byatumye ubu ubagize uyu mutwe batavuga rumwe ndetse ubu muri CNRD/FLN hakaba hokomeje kugaragara impande ebyiri zihanganye, bamwe bari inyuma ya Lt Gen Hamada Umugaba mukuru wa FLN, abandi inyuma ya Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe Operasiyo za gisirikare.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com
ABarwanira gusahura nabo ubwabo baricana