Irabizi Marlène wigaga mu mwaka wa 2 w’amashuri yisumbuye muri GS Mushungo mu Kagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi, Akarere ka Nyamasheke yarohamye mu kiyaga cya Kivu arapfa.
Nyakwigendera Irabizi yarohamye ubwo yari ajyanye na bagenzi be kwahira ubwatsi bw’amatungo ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ku kirwa cya Mushungo, muri uwo Murenge kandi hari n’undi bagenzi be bagiye koga mu Kivu abakurikiye atazi koga ararohama n’ubu umurambo we nturaboneka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kirimbi Ingabire Claude, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko byabaye hafi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Gatanu tariki 24 Gicurasi 2024,ubwo uyu mwana w’umukobwa usanzwe ari uwo mu Murenge wa Bweyeye mu Karere ka Rusizi, wigaga ataha mu rugo rwo kuri iki kirwa cya Mushungo, wari wavanye n’abandi kwiga,bagiye kwahira ubwatsi aho guhita babutahana bakabanza koga mu Kivu.
Yagize ati: “Bamusize ku nkengero bajya koga, we abanza gutinya kuko atari abizi. Uko abakobwa bagenzi be bari bajyanye bagendaga boga bibira bongera buburuka abona bishimye, na we yakuyemo imyenda ajya mu kindi gice cy’ikiyaga cya Kivu bagenzi be ntibamenya ko ari ho yagiye kogera.’’
Akomeza agira ati: “Bamaze koga bagiye kureba ubwatsi ngo batahe, barebye aho bamusize bahabona imyenda yonyine we baramubura, baratabaza, abaturage baraza barashakisha n’ubu kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Gicurasi burinze bwira ataraboneka, aracyashakishwa.’’
Mu gihe nk’iki gisatira ibiruhuko no mu gihe cyabyo abaturiye ikiyaga cya Kivu bakunze kugira impungenge z’abana benshi usanga baza koga, bamwe batanabizi nta n’ubwirinzi bafite. Zikaba ari na zo mpungenge bamwe mu batuye muri iki kirwa baganiriye n’Imvaho Nshya bayigaragarije.
Gitifu Ingabire Claude, yabwiye Imvaho Nshya ko nubwo bitoroshye kuvuga ko wakumira abana baturiye ikiyaga cya Kivu koga cyane cyane ko ari na ho babimenyera, ariko ko bagiye kuganiriza Imidugudu igikoraho, bakagira uburyo bwo kugenzura abana babo, cyane cyane abato, batanazi koga, bakabakumira.
Abakuru bakogana ubwirinzi (Jilets), bakanogera ku nkengero, aho kujya kure habateza ibibazo by’imfu za hato na hato.
Rwandatribune.com