Hari amashusho y’abo basirikare mashya yagiye agaragara ku mbuga nkoranyambaga za Internet zitandukanye kuva mu cyumweru gishize.
Ni amashusho yakuwe mu kiganiro cyaciye kuri Televiziyo ikorera kuri Youtube, aho baganirizwa n’umunyamakuru Scovia Mutesi. Abasirikare b’Uburundi bakaba baragaragaye basaba ko Leta y’ Uburundi yavugana na M23 bakarekurwa.
Mu Gushyingo 2023, Perezida Ndayishimiye we yari yihakanye abasirikare biwe, yabise abarwanyi ba Red-Tabara.
Umunyapolitike utavuga rumwe na CNDD FDD uba m’ubuhungiro Pacifique Nininahazwe avuga ko ari agahomamunwa aho igihugu cyihakana ingabo zacyo, akomeza avuga ko mu bindi bihugu byose, umusirikare ufashwe hakorwa ibishoboka byose ngo arekurwe.
Akavuga ko bitangaje kubona ko abafashe abasirikare b’Uburundi aribo basaba kuvugana na Leta y’Uburundi ngo bayisubize abasirikare bayo, nayo igahitamo kubihakana.
Umutwe wa M23 umaze iminsi utangaza ko uhanganye n’igisirikare cy’u Burundi k’urugamba aho aba basirikare bagiye muri Repuulika ya demokarasi ya Cogo nk’abancashuro bo gufasha FARDC na FDLR kurwana n’uyu mutwe m’uburasirazuba bwa Congo.
Uyu mutwe ukaba uhora ukubita inshuro ingabo ziri mu ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kishasa ndetse abasirikare benshi b’ Abarundi bagafatwa mpiri abandi bakaba bakomeje guhangana bakaraswa.
Umutwe wa M23 ukaba uherutse kwerekana abo basirikare wafashe mpiri harimo nabo muri FDLR na FARDC ukaba kandi warahumurije imiryango yabo ko uzakomeza kubacungira umutekano kugera igihe leta yabo yemereye kuganira nabo ikababashyikiriza.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com