Minisiteri y’Ibikorwaremezo yatangije ubukangurambaga bwo gufasha abakoresha moto mu buryo butandukanye gukoresha Ingofero (Casques) zigezweho, zifite ubuziranenge bwisumbuye, bitandukanye n’izari zisanzwe.
Ni ubukangurambaga bwatangijwe kuri uyu wa mbere tariki 28 Gicurasi 2024 n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Gasore Jimmy, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Sammuel, abatwara abantu kuri Moto (Motards) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Amabwiriza ajyanye n’ubuziranenge bw’izi Casques, ajyana n’uburyo imeneka, uburyo irinda ibice by’umutwe, uburyo yorohereza umuntu kureba mu mpande zose n’ibindi.
Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko umumotari ufite casque isanzwe, leta iri gushaka uburyo imusimburiza ikamuha inshya igezweho, bigakorwa nta mafaranga aciwe.
Yavuze kandi ko izi ngofero zitangira gukoreshwa uyu munsi, ariko abafite izisanzwe bagakomeza kuzikoresha kugeza bazisimbuje izigezweho.
Ku kibazo cy’abafite izisanzwe mu masitoke zaguzwe amabwiriza yo gucuruza izujuje ibisabwa ataraza, Minisitiri Dr, Gasore yavuze ko bazakomeza kuzicuruza kugeza zishize ku isoko, cyane ko izisanzwe zitazongera kugaragara ku isoko ariko abazifite bazakomeza kuzicuruza zashira ntibongere kurangura izindi.
Polisi y’Igihugu iravuga ko “Casque ikwiye”(Ingofero zigiye gutangira gukoreshwa n’abamotari ), zitezweho igisubizo cyo kugabanya impfu ziterwa n’impanuka zo kuri Moto.
Mu myaka ine ishize, moto zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda ku mpuzandengo iri hagati ya 25% na 30%, aho abakomeretse bikabije babarirwaga hagati ya 34% na 37%.
Muri iyo myaka kandi impuzandengo y’abakoresha moto bagwa mu mpanuka zo mu muhanda yari hagati ya 22% na 25%, naho abantu 63 nibo bamaze guhitanwa n’impanuka za moto kuva uyu mwaka wa 2024 watangira.
Rwandatribune.com